Nyuma y’ikiganiro mpaka cyiswe «Itangazamakuru, ukuri na Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwanda" (Médias - Vérité et le Génocide de 1994 contre les Tutsi du Rwanda") cyari cyateguwe na Ibuka-Belgique Eric Rutayisire uyobora uwo muryango mu Bubiligi na Ernest Sagaga batuganirije IGIHE kuri bimwe mu byavugiwe muri icyo kiganiro, byingenzi kandi batanga n’ubutumwa.
Ernest Sagaga yagize asanga nyuma y’imyaka 21 jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe, hakavugwa byinshi, hagatangwa ubuhamya bwinshi, aho abanyamakuru bagerageje kubitangaho amakuru mu kwerekana ukuri nyako, ariko kandi muri abo bose batanga ubuhamya abambere umuntu yagombye kumva no kugirira icyizere bakaba ari abantu babaye muri ako kababaro katagira urugero, cyane cyane abacitse ku icumu n’abandi bantu bafite ubushake n’umutima mwiza wo kwerekana ukuri ku byabaye mu Rwanda mu 1994.
Sagaga agira ati "Ndasaba nivuye inyuma ko abanyarwanda bose babaye muri kiriya gihe mu Rwanda kuba batanga ubuhamya, bakabikora nta bwoba, bakabifata nk’ikintu kiri mu nshingano zabo, bakavuga uko ibintu byagenze, ntibaterwe ubwoba n’abaza ngo ari Experts (Inzobere), abanyamakuru cyangwa abashakashatsi, batigeze baba muri ayo mateka mabi ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda."
Sagaga akomeza abwira abanyarwanda ati "rwose aba bantu ntibakabatere ubwoba ngo bumve ko ari bo bonyine bagomba kubavugira amateka, nubwo baba bavuga ko bazi u Rwanda kubera akazi baba barahakoze, Abanyarwanda tugomba kuvuga ukuri ku mateka y’ibyatubayeho."
Sagaga ngo asanga ari inshingano za buri wese cyane ku babaye kandi bakomerekejwe n’ibyo babayemo muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bityo bakaba bakwiye kubikora batitaye ku byo abanyamahanga baza bitwaje ko ari inararibonye ku mateka yabo.
Aha yagize ati "rwose mbisubiremo ndabibasabye ubu butumwa kuri jye burakomeye, kuko bizatuma hatavugwa ibinyoma kandi bitume dukomeza guha agaciro abacu bishwe. Nkeka ko aho bari ari twe bizeyeho kubarenganura tuvuga uko bishwe ngo bitazongera kubaho ukundi."
Aha twabajije Ernest Sagaga icyo abanyarwanda bakora mu gukusanya, gushaka no gutangaza amakuru nyayo adusubiza agira ati "Abantu bose basanzwe, baba abareba televiziyo, Radiyo cyangwa abasoma ibinyamakuru byandika, bose bakira amakuru uko bayahawe, ariko mbere na mbere ni bo banayatangaza, kuko abanyamakuru bo batara amakuru ku byabaye, ariko banyiri gutanga amakuru n’abaturage baba bari aho abanyamakuru bagiye kuyatara kuko ari bo biba byakorewe. Mu byerekeranye rero na jenoside yakorewe Abatutsi ni abacitse ku icumu bambere mu kwivugira ibyababayeho, kugirango inkuru izatambuka izabe ari impamo koko."
Sagaga akomeza avuga ko abanyamakuru ari akazi kabo gushakisha no gutangaza amakuru, kuko biri mu nshingano zabo kandi ari byiza, ariko bagakorana bya hafi n’abatangabuhamya barokotse, kuko ni bo ukuri gushingiyeho mbere na mbere mu birebana n’amateka y’ibyo babonye kandi bakorewe kugeza bagizwe imfubyi n’abapfakazi.
Ati "bitabujije ko bakorana n’abandi bantu mu gutara ayo makuru ariko bakibuka ko abarokotse ari bo banyiri amateka nyirizina ku byerekeranye n’aya ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda."
Eric Rutayisire we asanga ukuri nyako ku byabaye muri jenoside yakorewe Abatutsi guherereye mu Rwanda, mu mitima no mu mitwe y’abiciwe bagasigwa iheru heru, ati "twebwe nk’umuryango Ibuka-Belgique inshingano zacu hano ni ugushaka uruvugiro rw’aho abarokotse batangira ubuhamya bwabo, bakoresheje ibishoboka byose, nko kwandika ibitabo, filimi, n’izindi gahunda zose zabafasha gutanga ubuhamya kugirango ukuri kujye ahagaragara."
Akomeza avuga ko iyo ari yo mpamvu bahora bategura ibihe byo kwibuka, hakabaho ibiganiro-mpaka, kwerekana amafilimi n’ibindi, kandi ibikozwe byose bikageragezwa kubikwa neza ngo bizafashe urubyiruko mu minsi iri imbere.
Umuyobozi wa Ibuka-Belgique asoza agira ati "Bikaba ari muri urwo rwego dushaka gukaza umurego mu byo dukora byose ngo urubyiruko rubigiremo uruhare rugaragara kuko bafite inyota yo kumenya amateka y’ababyeyi babo n’igihugu bakomokamo cy’u Rwanda."
Eric Rutayisire yaboneyeho kwibutsa abantu bose bashobora kuba bafite ubuhamya uko bwaba bungana kose, ko babutanga bugashyirwa mu byuma no mu bitabo, ati "rwose ibi nkeka ko ari inshingano twaba twujuje dukorera cyane abana mu bihe biri imbere."
Rutayisire kandi yavuze ko guhera mu myaka ishize igera kuri 50 gushaka ukuri ku mateka bitabaye ikintu cyitaweho n’ubuyobozi bwa kera, ndetse n’abiyitaga aba "experts" (inzobere) mu Rwanda rw’icyo gihe babaga baturutse imihanda yose.
Ati "ibi bikaba bimwe mu byagejeje abanyarwanda kuri jenoside yakorewe Abatutsi. Mboneyeho umwanya wo guhamagarira abantu bose bakuru babaye muri ayo mateka mu myaka ishize, 1959, 1960, 1963, 1965, 1967, 1973 kuduha ubuhamya bw’ibyo babayemo byatugejeje ku mahano yo mu 1994, kugirango ibi bintu bitazongera kubaho na rimwe."
Tubibutswe ko ikiganiro mpaka «Itangazamakuru, ukuri na Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwanda" (Médias - Vérité et le Génocide de 1994 contre les Tutsi du Rwanda") cyabaye kuwa 21 Werurwe i Buruseli mu Bubiligi, mu rwego rwo kurushaho kwitegura kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ikiganiro mu mashusho, Sagaga na Rutayisire bagiranye na IGIHE



















TANGA IGITEKEREZO