Raporo yakozwe mu 2015 n’akanama kari kayobowe Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo, yagaragaje ko Afurika isohokamo miliyari 50 z’amadolari mu buryo butazwi.
Inama ihuza inzego z’imisoro muri Afurika, ATAF (African Tax Administration Forum), igaragaza ko itangazamakuru ari imwe mu nkingi za mwamba mu rugamba rwo guharanira ko umugabane utakomeza gutungwa n’inkunga mu gihe amafaranga yagakwiye kuba ajya mu bigega by’igihugu aburirwa irengero.
Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 6 Werurwe 2019, mu mahugurwa y’iminsi itatu ku birebana n’imisoro yahurijwemo abanyamakuru basaga 60 n’abakozi mu bigo by’imisoro hirya no hino muri Afurika, yateguwe na ATAF ku bufatanye n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, RRA.
Umuyobozi wa gahunda zirebana n’imisoro muri ATAF, Mary Baine, yavuze ko aho ibihe bigeze Afurika idashobora gukomeza kurebera imisoro ikomeza kunyerezwa cyangwa kudatangwa uko bikwiye kandi hari ibikorwa byinshi ikenewemo.
Ati “Umugabane wacu kuri ubu ukeneye gukora ibishoboka byose, niba ukeneye kuzamura imibereho myiza n’ubukungu bw’abawutuye. Tubona itangazamakuru nk’abafatanyabikorwa b’imena mu rugendo rwo kuzamura imyumvire ku misoro n’iterambere”.
Ibi kandi abihuriyeho na Phenyo Butale, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Botswana, wavuze ko uretse kuba itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu kumenya ibirebana n’uburyo imisoro ikoreshwa, ryanafasha mu kwigisha abaturage inyungu iri mu gusora neza uko bikwiye.
Butale yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bigerweho itangazamakuru rikwiye gutangaza inkuru z’imisoro binyuze mu ishusho y’akamaro kayo mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage.
Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu muri RRA, Aimable Kayigi Habiyambere, yavuze ko itangazamakuru rifite umwanya ukomeye mu gutuma babasha gukuraho imbogamizi zituma imisoro idatangwa uko bikwiye.
Ati “Mufite ubushobozi bwo guhindura imyumvire y’abaturage, kongera itangwa ry’imisoro ku bushake no kugabanya inyerezwa”.
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye aya mahugurwa abaye ku nshuro ya kabiri, bavuga ko mu byo biteze kungukiramo harimo kurushaho gusobanukirwa ibirebana n’imisoro, aho ubumenyi bazakuramo buzatuma babasha gukora inkuru zicukumbuye kandi byoroshye kumva.



















TANGA IGITEKEREZO