00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangazo ryo kwisegura ku bakunzi b’urubuga IGIHE.com

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 December 2016 saa 01:54
Yasuwe :

Kuva saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2016 kugera saa 10:30 z’igitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo, urubuga IGIHE.com ntirwabashaga gufunguka kubera ibibazo tekiniki ububiko (data center) bwacu buherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Houston muri Texas bwagize.

Ibi bibazo byabaye mu buryo butunguranye ndetse byibasira imbuga zitandukanye zo hirya no hino ku isi, inkomoko yabyo yaturutse ku kuba zimwe mu mashini zikoreshwa nk’ububiko zagize ibibazo mu mikorere yazo, ibi bigira ingaruka ku mbuga za internet zitandukanye zibubitsemo zirimo na IGIHE.com.

Twiseguye kuri mwese abasomyi n’abakunzi ba IGIHE.com, tubizeza ko nyuma yo guhura n’ibibazo nk’ibi, ikipe yacu ishinzwe ibirebana na tekiniki yafashe ingamba zikomeye kugira ngo bitazasubira kuturogoya ukundi.

Tuboneyeho kubashimira tunabifuriza kugira ubuzima bwiza.

Ubuyobozi bwa IGIHE Ltd


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages