00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangira ry’amashuri ryatumye bamwe mu babyeyi batizihiza iminsi mikuru isoza umwaka

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 27 December 2014 saa 09:00
Yasuwe :

Bamwe mu babyeyi bavuga ko batabona uko bishimisha mu minsi mikuru isoza umwaka ya Noheli n’Ubunani kuko isigaye ikurikirana n’itangira ry’umwaka w’amashuri amafaranga bagakoresheje mu bizihiza iyo minsi bakayishyurira abana babo ku ishuri.
Mu mpera z’umwaka abantu, batandukanye bakora iyo bwabaga bakishimira ko barangije umwaka mu mahoro, bakaba batangiye undi bakiri muri ubu buzima.
Ababyeyi batuye mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali bavuga ko batakibasha kwishimisha muri iyo (…)

Bamwe mu babyeyi bavuga ko batabona uko bishimisha mu minsi mikuru isoza umwaka ya Noheli n’Ubunani kuko isigaye ikurikirana n’itangira ry’umwaka w’amashuri amafaranga bagakoresheje mu bizihiza iyo minsi bakayishyurira abana babo ku ishuri.

Mu mpera z’umwaka abantu, batandukanye bakora iyo bwabaga bakishimira ko barangije umwaka mu mahoro, bakaba batangiye undi bakiri muri ubu buzima.

Ababyeyi batuye mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali bavuga ko batakibasha kwishimisha muri iyo minsi mikuru kubera itangira ry’amashuri riba ryegereje, kandi bagomba kwishyurira abana babo amafaranga y’ishuri atari make.

Itangira ry'amashuri rikurikirana n'iminsi mikuru isoza umwaka

Umubyeyi witwa Karikumutima John utuye mu Murenge wa Kigarama Akarere ka Kicukiro yabwiye IGIHE ko atahirahira yizihiza iminsi mikuru kuko afite abana bane, biga mu mashuri yisumbuye, agomba gushakira amafaranga kugira ngo basubire ku ishuri.

“Iyo bagiye gutangira umwaka w’amashuri ntibashobora kugenda batajyanye nibura ibihumbi 300.000, abasigaye mu rugo nabo baba bagomba kubaho, urumva umuntu yakwizihiza iminsi mikuru ate?”

Avuga ko kuba iminsi mikuru yo gusoza umwaka Noheli n’Ubunani isigaye yegerana cyane n’itangira ry’amashuri ari imbogamizi ituma atabasha kwizihiza iyo minsi mu byishimo bisesuye.

Ariko hari ababyeyi babona ko nta mpamvu n’imwe yababuza kwishima no gushimisha abana babo mu gihe cy’Iminsi mikuru isoza umwaka.

Abana bagitangira umwaka w'amashuri basaba ibikoresha byinshi birimo amakayi n'ibindi bya ngombwa

Murorunkwere yari ari kugurira abana be imyambaro.

Ati:” Noheli iba rimwe mu mwaka, ubunani bukaba rimwe mu mwaka nta mpamvu yo kutabyizihiza ngo twishimane n’imiryango yacu, urebye ku itangira ry’amashuri ntiwagura n’ikiro cy’inyama, urabyirengagiza ukishimisha “

Mu bihe by’iminsi mikuru abantu benshi bakunze gusesagura, bakibagirwa ko itangira ry’amashuri ryegereje. Aba babyeyi bavuga ko kwizihiza iminsi mikuru bisaba kuzigama no kubitegura hakiri kare kugira ngo hatagira icyo bibangamira.

Itangira ry’amashuri ry’umwaka wa 2015 ryigijweho inyuma, abanyeshuri bazatangira ku ya 26 Mutarama ariko bamwe mu babyeyi bahembwa ku kwezi bavuga ko nabwo nta mushahara bazaba bari babona.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages