Iteganyagihe ry'iminsi 10 icyo kigo cyatangaje rivuga ko imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 40 na 120.

Itangazo rya Meteo Rwanda rigira riti “Kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 20 Mata 2020, hateganyijwe ko imvura iziyongera ugereranyije n'iyaguye mu minsi 10 ibanziriza ukwezi kwa Mata. Imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 40 na 120.”

Abahinzi barashishikarizwa gukomeza ibikorwa by’ubuhinzi bagisha inama abashinzwe ubuhinzi, babegereye.

Iminsi 10 y’igice cya mbere cya Mata yaranzwe n’imvura nke ugereranyije n’isanzwe igwa muri icyo gihe. Imvura nyinshi yapimwe ku bupimiro bwa Kibungo-Kazo mu Karere ka Ngoma aho yari ku kigero cya milimetero 90.5

Inkeya yabimwe mu Karere ka Nyagatare aho yari ku gipimo cya 2.2. Intara y’Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba bw’Amajyepfo ndetse n’agace k’Amajyepfo y’Iburasirazuba niho habonetse imvura nyinshi kurusha ahandi.

Ibipimo by'ubushyuhe ntabwo byahindutse kuko igipimo cy'ubushyuhe bwo hejuru cyari kuri degree Celsius 22.0 i Gicumbi na 31.6 mu Bugarama. Ni mu gihe ubushyuhe bwo hasi bwari hagati ya degree Celsius 11.7 ku bupimiro bwa Busogo na 19.1 ku bwa Bugarama.

Biteganyijwe ko iminsi 10 iri imbere hazagwa imvura nyinshi mu bice bitandukanye by'igihugu
Biteganyijwe ko iminsi 10 iri imbere hazagwa imvura nyinshi mu bice bitandukanye by'igihugu