Komisiyo ya Sena y’u Rwanda ishinzwe imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, iri mu karere ka Huye aho yazinduwe no kureba uko itegeko rigena ubwishingizi ku mwuga w’ubuvuzi rishyirwa mu bikorwa.
Senateri Bishagara Kagoyire Therese, Perezidante w’iyi komisiyo yabwiye IGIHE ko nubwo hagiye gushira imyaka hafi ibiri, itegeko rigena ubwishingizi ku mwuga w’ubuvuzi ritowe, ritarashyirwa mu bikorwa.
Akavuga ko bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Huye bagamije kurebera hamwe n’inzego zibishinzwe, uko inzitizi zihari zavanwaho, itegeko rigatangira kubahirizwa.
Senateri Kagoyire ati ”Iryo tegeko ryagiyeho mu kwezi kwa mbere 2013, ariko hari ibibazo bikigaragaramo, twaje kurebera hamwe n’ababishinzwe, uko bakorana kugira ngo itegeko ritangire ryubahirizwe rirengere abaturage”.
Bamwe mu baganga baganiriye na IGIHE bavuga ko kuba iri tegeko rigena ubwishingizi ku mwuga w’ubuvuzi ritaratangira gushyirwa mu bikorwa, ari kimwe mu bibangamira akazi bakora, bityo bakifuza ko inzego zibishinzwe zabyihutisha kuko hari ubwo gukora nta bwishingizi bibatera impungenge.
Dr. Niyonzima Saleh ati “Kubera impamvu zitandukanye, ushobora guha umurwayi imiti cyangwa ukamubaga, akaba yitabye Imana, hakagombye kuba hari ubwishingizi ku buryo ibibazo nk’ibyo bishobora kuba byakemuka bitabaye umutwaro ku kigo cyangwa ku mukozi runaka”.
Dr. Augustin Sendegeya we yagize ati ”Mu kazi dukora hakunze kuba impanuka, rero ubwo bwishingizi buzadufasha izo ndishyi zibashe kuboneka”.
Komisiyo ya Sena ishinzwe, imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage itangaza ko igiye gukora ubuvugizi ngo iyi gahunda y’ubwishingizi ku buvuzi yihutishwe, kuko izatuma abaturage barushaho guhabwa serivise nziza.
Iri tegeko No 29/2012 ryo kuwa 22/01/2013 rigena ubwishingizi k’umwuga w’ubuvuzi, nubwo rizafasha umuganga kuba yakishingirwa ku mpanuka cyangwa ibyago yagirira mu kazi, ngo ntirikuraho ibihano ashobora gufatirwa n’urugaga rw’abaganga, igihe bigaragaye ko impanuka yagize yatewe n’uburangare, cyangwa we ubwe yabigizemo uruhare.



















TANGA IGITEKEREZO