Mu kiganiro na KFM, Perezida w’impuzamashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abakozi, Dominique Bicamumpaka, yavuze ko kuba itegeko rigena umushahara w’abakozi mu Rwanda ari iryo mu mwaka wa 1980, ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’abakozi.
Iri tegeko rigena amafaranga 100 nk’umushahara fatizo w’umukozi ku munsi. Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abakozi mu Rwanda avuga ko iki ari ikibazo gikomeye, kuko kuba uyu mushahara utagendanye n’igihe bituma abakozi n’imiryango yabo babaho mu buzima bubi, umusanzu wabo w’ubwiteganyirize ukaba muto cyane ndetse bigatuma ugize impanuka ituma agobokwa n’ubwishingizi kandi afite akazi katazwi ahabwa indishyi nkeya.
Uru rwego ruvuga ko kuba umushahara fatizo ugenderwaho ari uwa kera bituma abakoresha benshi baha abakozi umushahara muto kuko nta tegeko ribategeka umushahara badakwiye kujya munsi.
Aya mashyirahamwe avuga ko nubwo nta mukozi ugihembwa amafaranga ijana ku munsi kuba nta tegeko rigendanye n’igihe bituma abakozi bahabwa umushahara muto cyane, udashobora gutuma babaho.
Dominique Bicamumpaka, Perezida w’impuzamashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abakozi avuga ko kuba iri tegeko ritarahinduka biterwa no kurengera inyungu z’abashoramari nubwo Minisiteri y’abakozi ba Leta ivuga ko atari ko bimeze.
Yagize ati “Umushahara fatizo ushobora na wo kuba imbogamizi ku bashoramari kuko akenshi n’abashoramari benshi ntibaba babishaka kandi baba bafite ingufu. Imishahara fatizo irabakanga, ntibivugwa ku mugaragaro ariko iyo dukoze isesengura dusanga guhindura iri tegeko iyo bigeze mu bashoramari batabyumva neza kuko niho bungukiraga.”
Aya mashyirahamwe avuga ko amaze igihe asaba Leta gushyiraho umushahara fatizo ugendanye n’igihe, ariko ko nta gisubizo gihamye arabona.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), yemera ko kuba umushahara utajyanye n’igihe ari imbogamizi ariko kugena umushahara fatizo aribyo kwitondera.
Ntiyemeranya no kuvuga ko gushyiraho itegeko byabangamira ishoramari kuko abashoramari b’abanyamahanga bahemba umushahara urenze ifatizo.
MIFOTRA yizeza ko itegeko rigena umushahara fatizo rizashyirwaho vuba, nubwo nta gihe kigaragazwa.
Cyprien Niyomwungeri
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO