Umushinga w’itegeko rishyiraho urugaga rw’abakora umwuga wo gutanga amasoko watangiye gusuzumwa mu Nteko Ishinga Amategeko, ukubiyemo ingamba zibakumira mu bikorwa by’ubunyangamugayo buke.
Ikibazo cy’abaturage bamburwa na ba rwiyemezamirimo baba batsindiye amasoko ya leta cyagarutsweho mu biganiro abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu, bagiranye n’itsinda ry’abayobozi bo muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi kuri uyu wa mbere.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta (RPPA) Augustus Seminega yasobanuriye abadepite ko ubusanzwe ba rwiyemezamirimo batubahirije amasezerano nta buryo bwo kubafatira ibihano bwari buriho, bigatuma abadafite ubunyangamugayo bahemukira abaturage bakoreshaga.
Nk’uko Seminega abisobanura, ngo iri tegeko ritanga icyizere ko abaturage bajyaga bamburwa na ba rwiyemezamirimo bashobora guhozwa amarira, kuko ricubya ubunyangamugayo buke bwa ba rwiyemezamirimo, uzajya ahirahira guhemuka akazajya ahanwa binyuze mu rugaga.
Yagize ati “Nka rwiyemezamirimo ufite umukozi uri mu rugaga akambura abakozi n’urugaga rushobora kumuhana.Uretse n’ibyo urugaga kubera ko ruzajya rukora ubushakashatsi rugasoma, rukigisha, abantu barurimo bashobora gufasha leta gushyiraho ingamba, amategeko cyangwa amabwiriza atuma igihe ba rwiyemezamirimo bakoresheje abaturage babishyura, batabishyura bagafasha leta gushyiraho uburyo ba rwiyemezamirimo bahanwa.Ubu ntabihari.”
Uru rugaga rushakirwa itegeko rirushyiraho ruzakorera mu bwisanzure nta kubangamirwa na leta, kabone n’ubwo izaba umufatanyabikorwa w’ibanze.
Urwego rwo gutanga amasoko mu Rwanda rwakomeje kunengwa intege nke, ndetse raporo yakozwe hagati ya Kanama 2012 na Kamena 2013 igaragaza ko amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 23 yahombejwe na kontaro z’amasoko ziganywe ubuswa, n’aho kontaro zigera ku 9 zifite agaciro ka miliyoni 908 zangwa naba rwiyemezamirimo kuko zikoze nabi.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi yemeza ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo hongerwe umubare w’abatanga amasoko babigize umwuga kandi babisobanukiwe.
Magingo aya leta y’u Rwanda ifite abatanga amasoko 258.
Aganira n’ikinyamakuru The Newtimes, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi Kampeta Sayinzoga yavuze ko hari gahunda y’uko mu myaka itatu abakora uyu mwuga bazaba biyongereye.
Ati “Twihaye igihe cy’imyaka itatu ngo buri wese uri mu rwego rwo gutanga amasoko agomba kuba afite ubumenyi bwa ngombwa busabwa ukora aka kazi.”
Mu gihe iri tegeko rishyiraho urugaga rizatangira kubahirizwa, biteganyijwe ko abatanga amasoko ya leta bazagura ubumenyi no gukorera mu mucyo, bigatuma amasoko yahabwaga ba rwiyemezamirimo badashoboye adasubira, kandi na rwiyemezamirimo uhirahiye guhemuka.



















TANGA IGITEKEREZO