Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MInecofin), Dr Ndagijimana Uzziel yasobanuye ko iri tegeko rizorohereza ba nyir’imitungo bari basanzwe bagorwa no kwishyura umusoro wari hagati y’amafaranga 0 na 300 kuri metero kare kuko wari mwinshi, nk’uko tubikesha The New Times.
Iby’uko uyu musoro wari mwinshi byanemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minecofin, Tusabe Richard, muri Kamena 2023 ubwo yaganiraga n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Tusabe yagize ati “Icyagaragaye ni uko umusaruro wavaga mu mu misoro ku mitungo ntabwo wagabanutse ariko na none tugasanga ya 0-300Frw yari amafaranga menshi.”
Mu itegeko rishya, umusoro washyizwe hagati ya 0 Frw na 80 Frw kuri metero kare. Mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi, by’umwihariko, wagabanyutseho hafi gatatu.
Abasabwa kwishyura imisoro ku mitungo y’ubutaka n’inzu bongerewe igihe cyo kwishyura ibirarane bafite bishingiye ku itegeko ryari risanzweho, kigera tariki ya 29 Gashyantare 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!