Kimwe mu bika by’iryo tegeko kigira kiti “Iyo bitabangamiye imirimo ashinzwe, umukozi wa Leta ashobora kugirana amasezerano y’akazi n’abandi bakoresha batandukanye, haba ari mu nzego z’imirimo ya Leta cyangwa se mu bikorera.” Icyakora, mbere yo gusinya ayo masezerano, umukozi wa Leta agomba kubanza kubyemererwa n’umukoresha we”.
Iki gika kigaragara mu ngingo y’itegeko rishya rigenga abakozi ba leta ifite uburemere kandi iraca imirunga yazirikaga abakozi mu kazi kamwe gusa, mu gihe nyamara hari ababa bifuza gukora cyane bishoboka, nk’uko isi ya none isigaye ibitegeka.
Iyi ngingo ni imwe mu ziyongereye muri Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta n’Inzego z’imirimo ya Leta nyuma yo kuvugururwa igasimburwa n’Itegeko nimero 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Sitati Rusange Igenga Abakozi ba Leta ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, yo kuwa 21/10/2013.
Ibi hari benshi mu bakozi ba leta byorosoye babyukaga, kuko hari abavuga ko hari umwanya munini bamara batari mu kazi ugapfa ubusa, mu gihe nyamara ubumenyi bafite bubahesha amahirwe yo kuba bakenerwa mu bindi bigo bukaba bwabunganira ndetse kandi nabo bakabona undi mushahara wiyongera ku wo leta ibagenera.
Umwe mu bakozi ba leta waganiriye na IGIHE, avuga ko atari azi ko iri tegeko ryasohotse, avuga ko ari amahirwe bahawe, ndetse we akabyita kubohoka agereranije n’uburyo amategeko ya mbere yabakanyagaga.
Ati “Mu gihe tugezemo nta mwanya wo gutakaza twakagombye kugira, kandi nkubwije ukuri amasaha yapfaga ubusa nyuma y’akazi ni menshi, kandi hari ibigo biba bikeneye kutubyaza umusaruro, ariko ugasanga twazirikwaga n’amategeko. Kuba rero badukomoreye biraduha amahirwe yo gukora tukajyana n’iterambere igihugu cyifuza.”
Iri tegeko ryo muri Nzeri 2013, ryemerera umukozi wa leta kuba yagirana amasezerano menshi n’ibigo bitandukanye yaba ibya leta cyangwa ibyigenga, yirinda gusa kutagonganisha inyungu.
Uretse mu gihe byaba bibangamiye imirimo ashinzwe, umukozi wa leta yemerewe kuba mu buyobozi buhoraho, mu butegetsi bw’isosiyete cyangwa ubw’ikigo icyo ari cyo cyose cy’ubucuruzi n’inganda.
Umukozi wa leta uzi umwuga cyangwa ufite ibikorwa ibyo ari byo byose by’ubucuruzi cyangwa by’inganda bitabangamiye umurimo wa leta akora, iri tegeko rishya rimuha rugari, akabikora akiteza imbere.
Iri tegeko rikemuye byinshi harimo no kuba bitakiri ngombwa ko abakozi ba leta bahishahisha amasosiyete yabo cyangwa bakayandika ku bandi, birinda ko bimenyekana.
Icyakora iri tegeko ribuza uwitwa umukozi wa leta wese kugira inyungu mu kigo ashinzwe kugenzura ubwe cyangwa gifite aho gihuriye na we, haba ku giti cye cyangwa yitwaje undi muntu, uko cyaba cyitwa kose, igihe izo nyungu zamutera kwica akazi ke cyangwa kumubuza ubwigenge no gukoresha ukuri n’ubutabera nta kubogama.
Igihe cyose umukozi wa leta arenze imbago ze ahabwa ibihano bijyanye n’urwego rw’ikosa birimo kwihanangirizwa, kugawa, gukerererwa kuzamurwa mu ntera, guhagarikwa igihe kitarenze amezi atatu adahembwa cyangwa se akaba yakwirukanwa burundu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu buri kwihuta cyane, ariko nanone ugereranije n’intego zijyanye n’icyerecyezo rwihaye kugeraho bigaragara ko hakiri urugendo, ku buryo Abanyarwanda basabwa gukorana imbaraga nyinshi kandi bakagabanya umwanya upfa ubusa.



















TANGA IGITEKEREZO