00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itegeko ry’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara rigiye guhindurwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 November 2023 saa 03:31
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda igiye kuvugurura itegeko rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara. Iryagenderwagaho ni iryo mu 2016.

Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame ku wa 29 Ugushyingo 2023, niyo yemeje Umushinga w’Itegeko rihindura Itegeko no003/2016 ryo ku wa 30/03/2016 rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.

Muri iri tegeko ryo mu 2016, ryateganyaga ko umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara agenerwa amafaranga angana n’umushahara we wa nyuma watanzweho umusanzu.

Ryagenaga ko guhabwa ayo mafaranga bitangirana n’icyumweru cya karindwi cy’ikiruhuko cyo kubyara, akayahabwa mu gihe kingana n’ibyumweru bitandatu bya nyuma by’ikiruhuko cyo kubyara.

Ku rundi ruhande ariko kugira ngo umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ahabwe ibyo Itegeko rimugenera hari ibyo agomba kuba yujuje.

Muri ibyo harimo kuba afite icyemezo cyabugenewe cyujujwe kandi gishyizweho umukono n’umukoresha gishyikirizwa Ubuyobozi bw’Ubwiteganyirize mu gihe kitarenze amezi atandatu uhereye umunsi yatangiriyeho ikiruhuko cyo kubyara.

Asabwa kandi kuba yaratanze imisanzu nibura ukwezi kumwe kubanziriza ukwezi atangiriyeho ikiruhuko cyo kubyara mu bwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ndetse no kwerekana icyemezo cyo kubyara.

Inshingano z’umukoresha

Itegeko ryo mu 2016 rigena ko umukoresha kandi afite inshingano zo gukusanya umusanzu wose ugizwe n’umugabane atangira umukozi n’umugabane umukozi agomba gutanga ukurwa ku mushahara we igihe cy’ihemba.

Umusanzu w’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ni 0,6% by’umushahara ubarirwaho umusanzu. Umugabane w’umukoresha kimwe n’uw’umukozi ni 0,3% by’umushahara ubarirwaho umusanzu kuri buri wese.

Umukoresha anafite inshingano zo kumenyekanisha akanatanga umusanzu yakusanyije buri kwezi mu buyobozi bw’Ubwiteganyirize bitarenze itariki ya 15 z’ukwezi gukurikira ukwishyurirwa umusanzu. Iyo atabikoze ni we wishyura ibirarane byose, atagize icyo akura ku mushahara w’umukozi.

Ubusanzwe Amategeko agenga abakozi mu Rwanda ateganya ko abagore bari mu kiruhuko cyo kubyara bakomeza guhembwa umushahara wose mu gihe cy’ibyumweru bitandatu gusa, ibindi byumweru bitandatu bisigaye bagahembwa 20% by’umushara wabo cyangwa bagahitamo gusubira ku kazi nyuma y’ibyo byumweru bitandatu kugira ngo bakomeze guhembwa umushahara wabo wose.

Mu kubahiriza uburenganzira bwabo no kuziba icyuho, hatekerejwe uko hashyirwaho ubwishingizi butuma umugore abona ikiruhuko cyo kubyara cy’amezi atatu yose kandi agakomeza guhembwa umushahara we wose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages