Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020 ubwo yari mu Karere ka Huye mu gikorwa cyo gushyikiriza abunzi 513 amagare yatanzwe nk’inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, mu gushyigikira ubutabera bw’u Rwanda.
Yavuze ko hashize amezi ane abunzi basoje manda yabo ariko COVID-19 yatumye hadatorwa abandi, bityo inzego zitandukanye z’igihugu zibiganiraho hemezwa ko abari basanzwe bongererwa igihe cyo gukomeza akazi.
Yagize ati “Manda yabo yarangiye mu mpera z’ukwezi kwa karindwi, hanyuma dutekereje tubona nitujya kwegeranya abaturage mu gihugu hose ngo bajye mu matora byateza ibibazo cyane kubera uburyo iki cyorezo cya COVID-19 cyandura. Twarabibonye tugira impungenge tubiganiraho n’inzego zindi zidukuriye, tuza gutekereza ko ibyiza ari uko twajya mu Nteko Ishinga Amategeko tugasaba ko amategeko avugururwa aba bunzi bari mu kazi manda yabo bakayikomeza.”
Minisitiri Busingye yasobanuye ko biteganyijwe ko itegeko ribemerera gukomeza akazi rizasohoka bitarenze ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha tariki 27 Ugushyingo 2020.
Yavuze ko igihe bazabona amatora y’abunzi ashoboka aribwo bazayategura hagashyirwaho abashya bitewe n’uko COVID-19 izaba ihagaze mu gihugu cyangwa urukingo rwayo rwabonetse.
Minisitiri Busingye yagarutse ku bunyangamugayo n’ubwitange byaranze abunzi, abashimira umusanzu batanze mu gukemura amakimbirane hagati y’Abanyarwanda.
Yavuze ko mu myaka 15 abunzi bamaze mu Rwanda bakemuye ibibazo by’amakimbirane ku kigereranyo cyo hejuru ashimangira ko muri rusange baranzwe n’indangagaciro y’ubunyangamugayo, ubupfura, ubwitange no kubika ibanga ry’akazi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bugaragaza ko abunzi bakemuye ibibazo mu mahoro, birinda abantu kugana inkiko ku kigero kingana na 85%.
Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko imikorere y’abunzi ishimwa n’abaturage ku kigero kirenga 70%, ubunyangamugayo bwabo bugashimwa ku kigero cya 77%, icyizere bafitiwe cyo kikaba kiri ku kigero kingana na 78%.
Bamwe mu bunzi bo mu Karere ka Huye baganiriye na IGIHE bavuze ko bakiriye neza inkuru y’uko bagiye kongezwa manda kuko bishimira gukomeza gukorera igihugu.
Musabyimana Marianne ati “Nabyishimiye cyane kuko nsanzwe mbimenyereye, njyewe maze imyaka 15 ndi umwunzi kuko natangiranye nabo kuva bajyaho. Nkunda kunga abantu mu buzima bwanjye kuko hari n’abansanga mu rugo nkabagira inama ntari no mu kazi.”
Imibare yerekana ko mu Rwanda abunzi 17,941 ari bo basoje manda yabo batorewe mu 2015.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!