Kuri uyu wa Kabiri ku ya 12 Mata 2022, nibwo uru rwibutso rushyinguyemo imibiri ibihumbi bitatu y’Abatutsi bapfiriye mu cyahoze aro Et’o Kicukiro rwasuwe.
Aba bakozi basuye urwibutso biganjemo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, batemberejwe mu bice bitatu bigize uru rwibutso ndetse basobanurirwa amateka mabi yaranze ako gace n’uburyo abasirikare b’Ababiligi basize abatutsi mu maboko y’Interahamwe.
Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, hafashwe umwanya wo kunamira inzirakarengane zazize uko zavutse ndetse hanashyirwa indabo ku mva zishyinguyemo iyo mibiri.
Bamwe mu rubyiruko bari aho, nyuma yo kumva amateka mabi yabaye mu gihe cy’iminsi ijana gusa, batangaje ko bagomba gusigasira ibyagezweho ndetse bakagira urukundo kuko ari rwo ruhatse byose.
Umukozi wa Itel Mobile, Ishimwe Bruno, yavuze ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo ari agahomamunwa ariko avuga ko umukoro urubyiruko rufite ari ugukunda igihugu, bakiga amateka yakiranze bityo bakaboneraho kwirinda ko yakongera kubaho ukundi.
Yakomeje avuga ko ari uruhare rw’urubyiruko kubwira abantu ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ndetse bakanakumira ingengabitekerezo yayo aho iva hose.
Mahoro Joyce wavutse nyuma ya Jenoside, yavuze ko ibihugu byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba bigicumbikiye abayigizemo uruhare bikwiye kubaburanisha mu rwego rwo guha ubutabera bwuzuye inzirakarengane zishwe ndetse n’abayirokotse.
Yagize ati “Nk’uko dukoresha imbugankoranyambaga twishima, tugomba kuzikoresha tuvuga amateka yaranze u Rwanda tukarwanya abayagoreka kuko ari twe tuza ku isonga mu kuzikoresha.”
Nyuma y’uwo muhango, abakozi ba Itel Mobile bakomereje mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Gahanga, akagari ka Karembure, Umudugudu wa Kabeza, kwifatanya n’umubyeyi w’abana babiri warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe bikomeye yibuka abe yabuze mu 1994.
Itel Mobile yamushyikirije inkunga mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere ndetse n’umuryango we aho yamushyikirije miliyoni 1 Frw, amafaranga y’ishuri azishyurira abana babiri umwaka wose, ibikoresho bitandukanye harimo ibyo mu nzu hamwe n’imfashanyigisho z’abana zizarushaho kubafasha mu gusubiramo amasomo yabo mu bihe by’ikiruhuko hamwe na telefoni igezweho izajya imufasha kuhona amakuru ku gihe.
Uyu mubyeyi w’abana babiri, Uwiseguye Eptimie, yavuze ko ibihe bigoye yanyuzemo byatumye abaho mu buzima bwo kwigunga.
Mu buhamya bwe, yavuze ko yamaze iminsi irenga icumi mu mwobo ubwo yari afite imyaka icyenda y’amavuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko k’ubw’ubuntu bw’Imana akaza kurokoka.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwiseguye Eptimie, yabuze nyina umubyara n’abavandimwe be n’abandi bo mu muryango we.
Nyuma yo gushyikirizwa iyi nkunga yashimiye cyane Itel Mobile, avuga ko imugobotse, na we agiye gukomeza ibikorwa by’iterambere kuko yari yarabitangiye aho yari asanzwe akora umwuga w’ubudozi.
Yagize ati “Ndishimye cyane, ubu nibazaga uko abana bazasubira ku ishuri bikanshobera kubera ikibazo cy’amikoro, ariko ubu murandemeye munampaye imfashanyigisho zizabafasha gukurikirana amasomo yabo.”
Yakomeje avuga ko iyi nkunga yahawe izamufasha mu kwita ku muryango we no gukomeza gukora ibyateza imbere umuryango, anashimira umutima mwiza Itel Mobile ifite wo gufasha abantu bose bameze nkawe.
Umuyobozi mukuru wa Itel Mobile mu Rwanda, Nsanzimana Ignace, yavuze ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi ndetse avuga ko ari inshingano yabo bihaye kuba umufatanyabikorwa wa Leta mu guharanira iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange.
Ati “Iyi ni intangiriro yo gukora ibikorwa bitandukanye nk’ibi byo gufasha no gushyigikira abacitse ku icumu n’abandi bari mu buzima butoroshye, aho twifuza kuba umufatanyabikorwa wa Leta mu kurushaho guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange.”
Abakozi ba Itel Mobile bashimishijwe n’umunezero uyu mubyeyi yagaragaje nyuma yo kubana na we kuri uyu munsi akabasha kuganira nabo ibisa naho bimugora mu buzima busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!