Iri shuri riherereye mu birometero bitanu uvuye ku muhanda wa Kayonza-Nyagatare. Mbere na nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ryahoze ritanga ubumenyi ku barimu bo mu mashuri abanza, ‘Normale Primaire’ icyo gihe ryitwaga TTC Rukara.
Muri Nzeri 2007, nibwo iri shuri ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri nk’irigomba kujya ritanga amasomo y’imyaka ibiri ajyanye n’uburezi, indimi n’ubumenyi mbonezamubano. Mu 2008, ryakiriye abanyeshuri ba mbere ryitwa Rukara Colleges of Education.
Mu nama y’abamimisitiri yo ku wa 15 Ukuboza 2010, nibwo hemejwe ko iri shuri rihuzwa n’iryahoze ari Kavumu College of Education bikora iryitwa ‘Rwanda Teachers College.
Mu Ukwakira 2014, Rukara na Kavumu byaje kugirwa amashami ya Kaminuza y’u Rwanda biba ishami ryayo ryigisha uburezi, nyuma y’uko mu 2013, kaminuza zose zari zahurijwe hamwe muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ni muri urwo rwego kandi muri Gasahyantare 2015, Rukara na Kavumu byahujwe bigirwa ishami rimwe muri abiri yari agize Koleji y’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda (Rukara na Remera Campus).
Mu 2017, nibwo ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwafashe umwanzuro w’uko abanyeshuri bose biga ibijyanye n’uburezi mu Rwanda bajyanwe i Rukara bavanywe mu yahoze ari KIE.
Kwimura abanyeshuri abo mu ishami ry’uburezi, bavanwa i Remera mu Mujyi wa Kigali byagize uruhare rukomeye ku iterambere ry’abaturage rinagaragara mu gihe cy’umwaka umwe ushize.
Mu 2018/19, iri shuri riteganya kwakira abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere 1700.
Aba biyongera ku 2029, bo mu wa kabiri, na 819 bo mu wa gatatu, hari kandi n’abagera kuri 1569 bari mu mwaka wa nyuma.
Igice kinini cy’abaturanye n’iyi Kaminuza ni umudugudu w’ubucuruzi wa Video (soma Videwo), mu Kagari ka Kiyenzi mu Murenge wa Gahini.
Nta gushindikanya ko uheruka muri aka gasanteri kazwi nka ‘Video’ mu myaka itanu ishize ahageze uyu munsi yabona impinduka zigaragara n’amaso biturutse ku nzu, imihanda n’ibikorwa by’ubucuruzi.
Abakora imirimo iciriritse barigamba iterambere
Bamwe mu bafite inzu zikodeshwa n’aba banyeshuri, abafite za restaurant, abakora ubucuruzi buciriritse, abatunganya imisatsi, abamotari n’abandi babwiye IGIHE ko kuva iri shuri ryahurizwa hamwe babonye impinduka.
Bagereranya iri shuri rikiri TTC, RTC ndetse n’ubu ryabaye Koleji ya Kaminuza y’u Rwanda, bakavuga ko hari impinduka zikomeye.
Uwishimiye Vincent acuruza icyayi n’amata, ati “Aho abanyeshuri bo muri KIE baziye, ibintu hano biragenda. Iyo abanyeshuri bahari nshobora gucuruza litiro 20 z’ikivuguto, 15 z’inshyushye, amapaki atanu y’amandazi. Ni ukuvuga ngo amafaranga nabonaga mbere y’uko abanyeshuri bo muri KIE baza yikubye agatatu.”
Mbonigaba Innocent ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto yagize ati“Aha hantu ndahazi hataraza kaminuza hari TTC, ariko ntabwo byari bifite imbaraga nk’uko bimeze, agafaranga turakabona, iyo abanyeshuri bahari nshobora gutwara abagenzi 10.”
Hakizimana Evariste ufite inzu ikodeshwa yavuze ko mbere yari afite inzu enye zabagamo abanyeshuri umunani, ariko aho abo muri KIE bagereye muri aka gace, yahise yubaka izindi.
Icyumba kimwe agikodesha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 15 Frw na 25 Frw.
Hari ibyo basaba
Aba baturanyi ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Uburezi bavuga ko hari bimwe mu bikorwaremezo bitarabageraho. Ibyo birimo umuhanda wa kaburimbo uva kuri FAWE Girls School, ugera kuri iyi kaminuza.
Basaba kandi n’amatara yo ku mihanda kuko ngo batajya bakora amasaha y’ijoro cyane kubera icyo kibazo.
Mbonigaba ukora akazi k’ubumotari yagize ati “Urabona n’ubwo twabonye iterambere ariko uyu muhanda ufite ivumbi, niba twarabonye iterambere tugomba kugira iterambere tugasobanuka, ibintu bikagenda neza.”
Ibivugwa na Mbonigaba bisa n’ibya Ndagijimana ucuruza amata, icyayi n’imigati.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yatangaje ko mu ngengo y’imari y’umwaka ushize, muri iyi santeri ya Video hakozwe imihanda ireshya na kilometero 4.2,
Rukeribuga kandi avuga ko usibye iyi mihanda mu igenambigambi rya 2017-2024 hazubakwa umuhanda wa kaburimbo ungana na kilometero 1.5 uturuka ku Mbuto z’Amahoro (Munsi y’ibitaro bya Gahini), werekeza muri iyi santeri ya video.
Ubuyobozi buvuga ko ikibazo cy’amatara yo ku muhanda hari abafatanyabikorwa bamaze kuvugana nabo biramutse bikunze bashobora kuzatangira imirimo yo kuyakora mu bihe biri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO