00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itinda gutangira ry’umwaka w’amashuri 2015 rifite ingaruka zinyuranye

Yanditswe na

Karegeya Jean Baptiste

Kuya 17 December 2014 saa 05:30
Yasuwe :

Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa 15 Ukuboza 2014 harimo n’ingengabihe y’amashuri izakurikizwa mu mwaka wa 2015, abarebwa n’iyo ngengabihe bazagerwaho n’ingaruka nziza cyangwa mbi, kuko ikigaragara nibwo bwa mbere amashuri agiye gutangira atinze aka kageni.
Umwaka w’amashuri 2015 uzatangira kuya 26 Mutarama urangire kuya 6 Ugushyingo, ukazaba ugizwe n’ibyumweru 36. Iyo tariki yatangajwe, niho ikiruhuko gisoza umwaka 2014 kizarangira, kikaba cyaratangiye kuya 25 Ukwakira, ubwo (…)

Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa 15 Ukuboza 2014 harimo n’ingengabihe y’amashuri izakurikizwa mu mwaka wa 2015, abarebwa n’iyo ngengabihe bazagerwaho n’ingaruka nziza cyangwa mbi, kuko ikigaragara nibwo bwa mbere amashuri agiye gutangira atinze aka kageni.

Umwaka w’amashuri 2015 uzatangira kuya 26 Mutarama urangire kuya 6 Ugushyingo, ukazaba ugizwe n’ibyumweru 36. Iyo tariki yatangajwe, niho ikiruhuko gisoza umwaka 2014 kizarangira, kikaba cyaratangiye kuya 25 Ukwakira, ubwo bizaba bimaze ibyumweru 12. Igihe cy’amezi atatu , si gito na busa, ku buryo impande zose zagira umwanya wo gutegura itangira neza, ariko ntihabura n’abo uwo mwanya warambira.

Impande zirebwa n’itangira ry’amashuri ni nyinshi; harimo abanyeshuri, ababyeyi, abarimu, abayobozi b’ibigo bya Leta n’ibyigenga, ndetse na Leta ubwayo. Buri ruhande rufite uko rubona iyi gahunda.

Abanyeshuri:

Abenshi mu banyeshuri baganiriye na IGIHE kuri iyi ngingo, bagaruka ku byaranze ibi biruhuko, bakemeza ko kubyongera ari inkuru nziza. Uyu ati: “ mbere ya patronage nasuye abavandimwe, ariko si bose. Ubu nyuma y’iminsi mikuru nzasura abandi bari kure”. Umulisa Josiane we yabonye akazi muri ibi biruhuko, arakomeza gukorera utwo dufaranga. Nubwo benshi bavuga ko bishimiye ibiruhuko birebire, hari n’abumva bimaze kubarambira ariko bakabona ntacyo barenzaho.

Ababyeyi:

Ababyeyi nabo ngo bongerewe umwanya wo kwitegura. Madamu Emiliana, afite abana 4 mu mashuri yisumbuye, avuga ko agiye kwitegura bihagije, ngo kuko nyuma y’iminsi mikuru haba hariho ubukene. Ariko ngo nta byera ngo de, Emiliana ati” kongera ibiruhuko ni byiza kuko umubyeyi aritegura neza, ariko abana nabo baba bagusaza. Barazerera ugata umutwe, nta wikoza agatabo, nta wureba mu gakayi, mbese filimi n’imipira byarabatwaye, sinzi niba bakibuka ibyo bize”.

Abarimu:

Abarimu baganiriye na IGIHE muri iki gitondo, babona bagiye kuruhuka neza, ngo kuko benshi bava mu ikosora bananiwe bagahita binjira mu minsi mikuru. Mubiligi Alexis, yigisha mu mashuri abanza , agira ati” uriya ni umwanya batwongereye, nzabanza ndangize uturimo nari natangiye two gusana inzu yanjye, kandi buriya nzasubirayo maze no guhinga ibishyimbo”.

Hari ababona baharenganiye ariko, abarimu bigisha mu bigo by’amashuri byigenga, ngo bagira amasezerano arangirana n’umwaka w’amashuri, ku buryo bahabwa andi umwaka utangiye. Aba rero bo ngo ntibahembwa mu biruhuko, ni ukuvuga ko batishimiye gutinda kurangira kw’ibiruhuko.

Ibigo byigenga

Abafite ibigo by’amashuri byigenga, bavuga ko babonye umwanya wo kwitegura no kwandika abanyeshuri bashya bazabyigamo umwaka utaha. Ahobamuteze Gaspard agira ati: “ubu hari ibyumba bishya ndi kubaka, buriya banyongereye uburyo bwo kubyuzuza neza”. Undi twavuganye ufite ishuri mu karere ka Kayonza, avuga ko iki ari igihe cyo kwandika abanyeshuri, banyuzaho amatangazo, no kubategurira aho bazaba.

Leta:

Ku ruhande rwa Leta ari nayo yagennye iyo ngengabihe, hari inyungu nyinshi zishoboka, zijyanye no kwitegura bihagije, barangiza inyubako aho zaba ziri, begeranya ibikoresho, dore ko gahunda ya L3 imaze igihe mu wa mbere no mu wa 2 mu mashuri abanza izakomereza no muwa 3. Ababyeyi, abana, abarimu n’abanyarwanda muri rusange biteze ko ubwo itangira ryigijwe inyuma, uyu mwaka abanyeshuri bose bashobora gutangirira rimwe, harimo n’abakoze ibizamini bya Leta 2014. Ibi babishingira ku kazi k’ikosora kajyaga gatinza itangira ry’abana bo mu mwaka wa 1 n’uwa 4 w’ayisumbuye, aho amanota yabo yajyaga aboneka mu mpera za Mutarama, none hakaba ariho hashyizwe itangira ry’umwaka w’amashuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages