00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero rishingiye ku kigero cy’imyaka rizagezwa mu midugudu yose bitarenze Ukwakira

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 August 2018 saa 01:44
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yatangaje ko bitarenze Ukwakira 2018, mu midugudu yose hazaba hatangijwe Itorero rizatoza buri mu nyarwanda guhera ku muto kugeza ku mukuru, buri wese harebwe ikigero cy’imyaka ye.

Iri torero rifite inshingano zo kwigisha kurinda ibyagezweho, kwigira, kwihesha agaciro no kwikura mu bukene byubakiye ku muco n’amateka by’u Rwanda.

Ibi byatangarijwe mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa 24 Kanama 2018, ubwo abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero basobanuriraga abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba, imikorere y’iri torero rigiye kuvugururwa.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri Mufulukye Fred, Abayobozi b’Ingabo na Polisi ku rwego rw’intara n’uturere, abayobozi b’uturere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abashinzwe Itorero ku karere n’Intore zatoranyijwe.

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Rugemintwaza Nepo, yabwiye IGIHE ko iri torero ritaje guhindura irisanzwe ry’umudugudu ryatangijwe mu 2012, ahubwo rije kurivugurura kugira ngo rikore neza kurushaho.

Yavuze ko mu myaka ishize Itorero ry’Umudugudu ryari rifite inshingano zo guhuza abanyarwanda no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bafite, ariko ubu rigiye kwibanda kuri buri cyiciro cy’abanyarwanda bitewe n’imyaka bafite.

Ati "Buri cyiciro cyose cy’abanyarwanda kizatozwa, kizigishwa amasomo ajyanye n’imyaka yabo kugira ngo dukomeze kurushaho gusigasira indangagaciro n’umuco wacu mu ruhererekane rw’abakuru n’abato.”

“Turateganya guhugura buri cyiciro kugira ngo abato bigishwe indangagaciro na kirazira ku buryo biba Umuco mu byo bakora ikindi kandi turagira ngo abakuru nabo badufashe kwigisha abato."

Umutwe w’Itorero uzajya ubarizwa ku Kagari. Itorero rizaba rigizwe n’Umudugudu, hakurikireho Isibo igizwe n’ingo ziri hagati ya 15 na 20 nk’uko bisanzwe, nyuma haze ibyiciro byo gutorezamo.

Icyiciro kibanza ni Ingamba y’ibirezi (imyaka 0-5); Ingamba y’Imbuto (imyaka 6-12)
Ingamba y’Indirira (imyaka13-18); Ingamba y’Indahangarwa (imyaka19-35); Ingamba y’Ingobokarugamba (imyaka 36-55) n’Ingamba y’inararibonye (imyaka 56 kuzamura).

Ibi byiciro byitezweho gufasha buri munyarwanda wese gukurira mu Itorero no gukurana indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages