Kabanda Mpinganzima Aline, umuyobozi wa Akillah Institute for Women yatangaje ko Itorero ryari risanzwe rikora muri iki kigo ariko ritaratangizwa ku mugaragaro.

Ibikorwa by’ubutore byajyanye na gahunda zo kwakira no kumenyereza abanyeshuri bashya120 ( induction week) muri iki kigo nkuko bikorwa mu yandi mashuri makuru hirya no hino mu gihugu.

Ngombwa Evode, umuyobozi muri Komisiyo y’igihugu y’Itorero, yatangaje ko uyu ari umutwe w’intore utari usanzwe. Ati “Uyu ni umutwe w’intore uvutse, akaba ari amaboko Itorero ry’Igihugu ryungutse.”

Yavuze ko Itorero ryashyizweho nka kimwe mu bintu bya kimeza mu gukemura ibibazo by’u Rwanda, yongeraho ko kuba igihugu gifite urubyiruko ari amahirwe kuri cyo kuko aribo maboko yarwo.

Yabasabye kuba umuti w’ibibazo by’igihugu aho kuba umutwaro. Ati “turashaka kubaka umunyarwanda utari ikibazo,ahubwo w’igisubizo.”

Yabasabye kandi ko ibyo biga mu masomo yabo bikwiye guherekezwa no kugira umutimanama kuko ari bwo bizagira akamaro. Ati “abakoze nabi ni uko babitojwe, iyo batozwa neza baba barakoze ibyiza.Nitwubakira ku ndangagaciro y’ubunyarwanda no kugira umutimanama tuzakomera dutere imbere.”

Akimana Larissa, Umunyeshuri muri Akillah, ati “Ni ikintu cy’agaciro cyane, kuba Itorero ritangijwe mu kigo cyacu.Hari ukuntu uba wumva ukunda igihugu, ariko nk’uko uri ku ishuri ntubitekerezeho cyane, ariko iyi gahunda izatuma bizajya bidufasha kwibuka indangagaciro z’umunyarwanda, aho igihugu kigana no kurushaho kumenya uko twitwara.”

Akillah Institute for Women ni ishuri rikuru riherereye mu mujyi wa Kigali, ryakira abari n’abategarugori gusa. Bahabwa amasomo arimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, kwihangira umurimo, abategura kuba abayobozi b’ejo n’ayandi, akaba amara imyaka itatu. Kuri ubu rifite abanyeshuri bagera kuri 400.

[email protected]