Minisitiri w’Intebe, Anastase murekezi, yavuze ko Itorero ry’Igihugu ryuzuza ubumenyi butangirwa mu ishuri ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Indangamirwa mu Bucuruzi kigizwe n’abasore n’inkumi 386 baturuka mu mirenge itandukanye igize uturere tw’igihugu ku wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2015.
Minisitiri w’Intebe Murekezi yibukije kandi ko itorero ari igitekerezo cy’indashyikirwa cyahozeho kuva na kera mu muco w’Abanyarwarwanda; ati “Itorero ubundi ni igitekerezo cyindashyikirwa tuvoma mu muco w’u Rwanda; riruzuza ubumenyi dukura mu mashuri, rituma rwisuzuma tukamenya igihugu cyacu”
Yasabye kandi abajyanama mu by’ubucuruzi ko mubyo bakora byose bashingira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Murekezi yibukije ko iri torero ryari rigamije gutegura ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kandi bikaba byuzuzanya n’ingamba Leta y’ihaye igaragara muri gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS 2).
Asanga ibyo izi ntore zigiye gukora mu mirenge birimo guhanga imirimo mishya bizafasha guverinoma kwihutisha iterambere akaba yarangije asaba urubyiruko kuzarangwa n’ubufatanye muri byose ndetse no kurushaho gushyigikira gahunda ya “Kora Wigire.”
Umuhango wo gusoza iri torero wanitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba; Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé n’abandi banyacyubahiro.
Hanyurwimfura Jean Baptiste umwe mu ntore zashoje itorero uturuka mu Murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu yabwiye IGIHE ko nyuma y’ibyumweru bibiri bari muri iri torero hari byinshi bahungutse birimo kumenya indangagaciro z’Umunyarwanda, uko bakora imishinga n’ibindi bijyanye n’uburere mboneragihugu.
Yagaragaje ko ubumenyi bakuriye muri iri torero bagiye kubusangiza bagenzi babo basize mu midugudu.
Biteganyijwe ko Abajyanama mu by’Ubucuruzi basoje itorero bagiye kujya bahugura urubyiruko ndetse n’abandi, ku gutegura imishinga hamwe no kwihangira imirimo, bikaba biri mu ntego leta yihaye yo guhanga imirimo mishya ku 200000 buri mwaka hamwe n’ibikorwa byongera imirimo idashingiye mu buhinzi.
Amafoto Primature
Andi mafoto menshi kanda hano
Isaie Mbonyinshuri



















TANGA IGITEKEREZO