00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda rishinzwe gusesengura amakosa ya BBC ryashimangiye kuzakorera mu bwisanzure

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 17 November 2014 saa 06:00
Yasuwe :

Itsinda ry’abantu batanu bashinzwe gukora ubusesenguzi ku birego u Rwanda rushinja BBC bamaze gushyira ahagaragara umurongo bagiye gukoreraho akazi bashinzwe kazatangirira ku kumva abatangabuhamya kuri uyu wa gatatu. Basezeranyije Abanyarwanda ko akazi kose bazagakora mu bwisanzure.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, abagize iri tsinda batangaje ko akazi bazakora kazibanda kukumva abatangabuhamya mu ruhame, nyuma hagafatwa umwanzuro. Akazi kose kakazakorerwa mu cyumba cy’inama (…)

Itsinda ry’abantu batanu bashinzwe gukora ubusesenguzi ku birego u Rwanda rushinja BBC bamaze gushyira ahagaragara umurongo bagiye gukoreraho akazi bashinzwe kazatangirira ku kumva abatangabuhamya kuri uyu wa gatatu. Basezeranyije Abanyarwanda ko akazi kose bazagakora mu bwisanzure.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, abagize iri tsinda batangaje ko akazi bazakora kazibanda kukumva abatangabuhamya mu ruhame, nyuma hagafatwa umwanzuro. Akazi kose kakazakorerwa mu cyumba cy’inama cy’inyubako ya Telecom House .

Umurongo iri tsinda rizakoreramo unaha rugari abatifuza gutangira ubuhamya ku karubanda kubw’impamvu zabo bwite, bakabutanga mu buryo bubaha umutekano.

Iri tsinda rigizwe n’abagabo bane n’umugore umwe ryahawe inshingano 7 zikomeye, bagomba kugenderaho uko ziri, batarenzitagomba kugira ivaho cyangwa ngo yiyongereho.

• Kugenzura niba BBC yararenze ku mahame y’ubwisanzure bw’itangazamakuru haba muri filimi yayo “Rwanda’s untold story” ndetse n’andi matangazo BBC yatangarije ku butaka bw’u Rwanda
• Kureba niba yarakurikije amabwiriza isanzwe iha abanyamakuru bayo bagiye gutara inkuru
• Kureba niba abakoze iyi filimi bataritwaye nabi nkana kandi babigambiriye
• Kureba niba BBC itararenze ku mategeko y’u Rwanda
• Kureba niba hatarabaye icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside ndetse no guhembera inzangano n’amacakubiri
• Kureba niba BBC itararenze ku masezerano ifitanye n’u Rwanda mu birebana no gukorera mu gihugu ikoresheje umurongo wa FM
• Kureba niba mu gihe cyose BBC yakoreye mu Rwanda hatarabayeho kunyuranya n’amategeko y’igihugu.

Martin Ngoga ukuriye iri tsinda yasobanuye ko bamaze gutegura urutonde rw’abatangabuhamya bagendeye kubo bo bumva batanga amakuru yuzuye, gusa yirinze gutangaza umubare nyirizina wose kuko ngo bashobora kwiyongera cyangwa bakagabanuka.

Martin Ngoga Umuyobozi w'Itsinda

Icyakora yahishuye ko mu bazifashishwa muri ubu busesenguzi harimo Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura Fred Muvunyi uzatanga ibitekerezo mu izina ry’abanyamakuru ahagarariye.

BBC ubwayo nayo yamaze kohererezwa ubutumwa buyimenyesha ko ibitekerezo byayo bizumvwa bikifashishwa mu kazi k’iri tsinda,Iki kigo kikazasobanura ibitekerezo by’abakoreshejwe muri filime ndetse n’ibindi abakoreshejwe bakwifuza kugabanya cyangwa kongera kubyo bivugira.

Martin Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda nabo bafatanyije barimo Dr Christophe Mfizi wo muri Kaminuza Gatulika ya Kabgayi, Dr. Christopher Kayumba wigisha mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Evode Uwizeyimana wungirije Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, na Rosine Urujeni, umushakashatsi mu by’ubumwe n’ubwiyunge muri PFR-MORITA, nibo bagiriwe icyizere cyo gusohoza izi nshingano.

Mu nshingano zahawe iri tsinda ntiharimo kugaragaza niba gufunga ibiganiro by’Ikinyarwanda by’iyi radiyo mpuzamahanga y’abongereza biboneye cyangwa bitaboneye.

Martin Ngoga ukuriye iri tsinda yijeje ko itsinda ayoboye rifite ubushobozi bwo gukora akazi neza nta kubogama, yibutsa abarebera abagize iri tsinda mu ndorerwamo yo kubogamira kuri leta ko akazi kazakorwa n’itsinda aho kuba umuntu ku giti cye.

Yagize ati:“Twebwe dufite ubushobozi n’ububasha bwo gukora akazi keza, Ububasha dufite ni ubwo kugushyiramo ibyo udashaka kumva[…]murebe akazi kazakorwa n’itsinda ntimurebe umuntu ku giti cye.”

Yunzemo agira ati:“Mwizere ko nta kubogama kuzabaho , ntimukwiye kugira uwo mukekera kubogama….ntimuzasome imyanzuro mwishyize mu mutwe ngo nuko yanditswe na Ngoga muzarebe ibiyikubiyemo.”

Tariki ya 24 Ukwakira uyu mwaka ni bwo RURA yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse by’agateganyo ibiganiro bya BBC byo mu rurimi rw’Ikinyarwanda, hashingiwe ku birego ivuga ko yagejejweho n’abantu batandukanye bashinja BBC amagambo abiba kandi ahembera urwango, kubiba amacakubiri no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages