Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, risobanura ko uru ruzinduko rwateguwe n’akanama k’abacuruzi b’Abaholandi n’Abanyafurika (NABC), rifite abanyamuryango 350 biganjemo abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi nka kimwe mu byinjiza akayabo mu Buholandi.
Umuyobozi w’iri tsinda, Paul van de Ven, yavuze ko ibigo 13 birimo ibikora mu bijyanye no kongerera agaciro umusaruro w’ubworozi byamaze kwemeza ko bizitabira uru ruzinduko bikanitabira ririya murika.
Yagize ati “Hazaba hari ibigo bikora bikanacuruza ibiribwa n’ibikora ibijyanye no kubaga amatungo. Mu gihe cy’ibiganiro, tuzahuza ibigo bikora ibintu bimwe.”
Imurika Nyafurika ry’ubworozi bw’inkoko rizaba ku wa 4 no kuwa 5 Ukwakira 2017, abazaryitabira bazahura n’ibigo bikora ibijyanye n’ubworozi bw’inkoko babasangize uburyo bwo guhanga udushya muri uru rwego.
Hari kandi inama ku bworozi bw’inkoko iziga ku kurwanya indwara zibasira aya matungo, guharanira imibereho yayo no kumenyekanisha ubu bworozi muri Afurika.
Muri Kamena 2017, Ikigo cy’Abaholandi cy’ubworozi bw’inkoko (DPC), Ikigo VIV Worldwide n’akanama k’abacuruzi b’Abaholandi n’Abanyafurika (NABC), bateguye igikorwa cyo kumenyekanisha no gukangurira ibigo byo muri iki gihugu kwitabira uru ruzinduko ruzibanda ku bworozi bw’inkoko.
Icyo gihe Ambasaderi w’u Rwanda i Hague mu Buholandi, yamenyekanishije amahirwe ari mu Rwanda mu bworozi n’ubuhinzi.



















TANGA IGITEKEREZO