00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda ry’abakurikirana uburezi muri EAC ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 10 May 2018 saa 02:01
Yasuwe :

Itsinda ry’abasaga 110 bibumbiye mu Ihuriro ry’Abashinzwe gukurikirana Ireme ry’Uburezi mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (The East African Higher Education Quality Assurance Network (EAQAN), basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kuri uyu wa 9 Gicurasi 2018, banunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

Abagize EAQAN bari mu Rwanda kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane, mu nama yateguwe n’Inama Nkuru ya za Kaminuza zo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (Inter-University Council for East Africa), igamije guteza imbere ireme ry’uburezi mu Karere.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside no gutambagizwa ibice bigize urwibutso, Perezida wa EAQAN, Dr Rita Makumbi, yavuze ko ari iby’agaciro kurusura bakamenya amateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Yagize ati “Ni ibintu bibabaje. Ni amateka akomeye habitse, turasabwa kumenya ko ibyo tuhabonye turi mu mwanya mwiza wo kumenya uko twabihagarika, ni ibya kinyamaswa, nabuze uko nabivuga! Dukwiriye kurinda ikiremwamuntu. Ntabwo dukwiye kongera kubona ibintu nk’ibi biba mu gihugu icyo aricyo cyose. Nta n’umwe waremewe kubabazwa uku, twese twaremewe kubaho mu bwubahane.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga mu myigishirize hakwiye kwimakazwa umuco w’amahoro, abana bagakura bazi ko ikiremwamuntu kigomba kubahwa no guhabwa agaciro.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa IUCEA, Prof Mike Kuria, yavuze ko iyo abantu bagize amahirwe yo gusura igihugu runaka, aba ari n’umwanya mwiza wo kumenya amateka yacyo.

Yakomeje agira ati “Nkuko mubizi, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ifite ibisobanuro bikomeye ku mateka kandi ni iby’agaciro ko ibindi bihugu bimenya ibyabereye hano kugira ngo batekereze uko bitazongera kubaho ukundi mu Rwanda, mu bihugu bihana imbibi n’ahandi.”

Umuyobozi w’ Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda, Dr Muvunyi Emmanuel, yavuze ko kuba bahisemo kuza kwiga amateka ya Jenoside bifite agaciro gakomeye.

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), Dr. Muvunyi Emmanuel, yavuze ko gusura Urwibutso rwa Kigali bikwiye gusiga isomo ku barezi.

Yagize ati “Ni abarimu muri kaminuza, bigishirizamo urubyiruko. Ni ukuvuga ibyo bize bashobora kubisangiza abandi atari abo bigisha gusa ahubwo no kubyubaka muri gahunda zabo kuko ibyabaye hano mu Rwanda, bishobora kuba n’ahandi. Niyo mpamvu twifuza ko abashyitsi baje hano aho baba baturutse hose, bareba ibyabaye kugira ngo n’ahandi hose ku Isi bidashobora kuhaba.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abanyeshuri bakwiye kwigishwa amasomo asanzwe ariko bakongererwa n’indangagaciro z’ibyo bakwiye kwitaho mu buzima bwa buri munsi.

U Rwanda ruri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages