Iri tsinda ryari riyobowe na Senior Superintendent of Police, Nsanzimana Gaston, ryageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2021.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, CP George Rumanzi, wakiriye aba bapolisi, yabashimiye umurava n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cy’umwaka bari bamaze muri Sudani y’Epfo buzuza inshingano bahawe ndetse bagahagararira u Rwanda neza.
Iri tsinda ryasimbuwe n’irindi ry’abapolisi 160 bahagurutse i Kigali ku wa 6 Ukwakira 2021, bayobowe na SSP Uwimana Grace bagiye mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
Nk’abandi bapolisi boherezwa mu butumwa hanze, iri tsinda ryasabwe kuzahagararira u Rwanda neza, rigazasohoza inshingano zaryo kinyamwuga, rikarangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo.
Amafoto: Polisi y’u Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!