00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda ry’abasirikare ba Misiri ryagiriye uruzinduko mu Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 January 2022 saa 08:27
Yasuwe :

Itsinda ry’abasirikare ba Minisiri riyobowe na Brig Gen Ahmed Ibrahim Mohammed Alam El Deen, ryasuye Ingabo z’u Rwanda mu rwego rwo kureba no kwigira ku myitozo ihabwa abasirikare bashaka kwinjira mu rwego rw’Abofisiye.

Aba basirikare batanu barimo bane bari gukurikirana amasomo abemerera kuba aba Ofisiye batangiye uruzinduko rwabo ku wa 16 Mutarama 2022, ku ikubitiro basuye Minisiteri y’Ingabo, bakirwa n’Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri ushinzwe Igenamigambi, Maj Gen Ferdinand.

Maj Gen Ferdinand wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yashimye umubano ibihugu byombi bifitanye mu bijyanye n’igisirikare ndetse abaha ikaze mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko aba basirikare bari baherekejwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade ya Misiri mu Rwanda, Brig Gen Hesham Rammah.

Uretse ibi biganiro ku wa 18-19 Mutarama 2022, iri tsinda ry’abasirikare ryasuye Ishuri rya Gisirikare rya Gako rikurikirana amasomo ahatangirwa ndetse rigira n’umwanya wo kuganira n’abayobozi baryo.

Uru ruzinduko rwarangiye kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, rwasize aba basirikare kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri zisanzwe zifitanye ubufatanye mu bintu bitandukanye, ndetse muri Gicurasi umwaka ushize Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Mohamed Farid yasuye u Rwanda agirana ibiganiro na mugenzi we, Gen Jean Bosco Kazura.

Aba basirikare ba Misiri bagiranye ibiganiro n'abayobozi bakuru muri Minisiteri y'Ingabo
U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano n'ubutwererane mu bya gisirikare
Bakurikiranye amasomo atangirwa mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako
Uruzinduko rwabo rwari rugamije kwigira ku masomo ahabwa abasiriikare b'u Rwanda bashaka kwinjira mu rwego rw'aba-Ofisiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages