Aba basirikare batanu barimo bane bari gukurikirana amasomo abemerera kuba aba Ofisiye batangiye uruzinduko rwabo ku wa 16 Mutarama 2022, ku ikubitiro basuye Minisiteri y’Ingabo, bakirwa n’Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri ushinzwe Igenamigambi, Maj Gen Ferdinand.
Maj Gen Ferdinand wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yashimye umubano ibihugu byombi bifitanye mu bijyanye n’igisirikare ndetse abaha ikaze mu Rwanda.
Muri uru ruzinduko aba basirikare bari baherekejwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade ya Misiri mu Rwanda, Brig Gen Hesham Rammah.
Uretse ibi biganiro ku wa 18-19 Mutarama 2022, iri tsinda ry’abasirikare ryasuye Ishuri rya Gisirikare rya Gako rikurikirana amasomo ahatangirwa ndetse rigira n’umwanya wo kuganira n’abayobozi baryo.
Uru ruzinduko rwarangiye kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, rwasize aba basirikare kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri zisanzwe zifitanye ubufatanye mu bintu bitandukanye, ndetse muri Gicurasi umwaka ushize Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Mohamed Farid yasuye u Rwanda agirana ibiganiro na mugenzi we, Gen Jean Bosco Kazura.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!