Col. Kithsiri Ekanayake uyoboye iri tsinda yavuze ko mu Rwanda hari byinshi bahigiye by’umwihariko kubungabunga umutekano mpuzamahanga.
Yagize ati “ Urebye aho u Rwanda rwavuye mu ntambara n’amateka mabi ya genoside ukareba aho rugeze mu bumwe n’ubwiyunge, ni igihugu cy’intangarugero mu mutekano haba hirya no hino mu butumwa mpuzamahanga birigaragaza, natwe twishimiye kurwigiraho kandi tuzafatanya no mu bindi.”
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amahoro, Col. Jill Rutaremara agendeye ku mateka yaranze iki gihugu cya Sri Lanka harimo n’intambara bamazemo imyaka isaga 30 yemeza ko hari byinshi ibi bihugu byombi bisangiye hakaba hari n’amasomo kimwe cyakwigira ku kindi.
Yagize ati “Igihugu cyabo cyaciye mu ntambara igihe kinini, natwe twayiciyemo harimo na genoside, icyo batwigiraho ni uko twe twarenze ibyo twavuyemo ubu tugeze ku rwego rwo kugarura amahoro n’ahandi; hari ibyo natwe twabigiraho muri ubwo bufatanye hakavamo umusaruro ufatika.”
Iri tsinda ry’abasirikare biga mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Sri Lanka ziramara ibyumweru bibiri mu Rwanda mu ruzinduko rwo kwiga no gusangira ubunararibonye rwatangiye kuwa 9 Kanama 2017 rukazasozwa kuwa 22 Kanama 2017.



















TANGA IGITEKEREZO