Iri itsinda ryasimbuye iryari rihamaze umwaka ry’abaganga 19 bagiye gusubira iwabo, bakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Nyemazi Jean Pierre n’abakozi ba Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda kuri uyu wa 15 Ukwakira 2019.
Ni itsinda rigizwe n’abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’uruhu, gutera ikinya, kubaga, kuvura indwara z’abagore, amenyo, ubuvuzi gakondo bw’u Bushinwa, ubuvuzi bw’indwara zo mu mubiri, ubw’amagufa n’imitsi n’abazabafasha ibirimo kubasemurira.
Dr Nyemazi yavuze ko ubutumwa yahawe na Minisiteri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba wifuzaga kwakira itsinda rije mu butumwa ntibimukundire, ari ukuryifuriza ikaze no gushimira byihariye irisoje uburyo ryitwaye neza.
Dr Nyemazi yavuze ko aba baganga basanzwe baza binyuze muri gahunda y’umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, bagafasha u Rwanda atari ukuvura abarwayi gusa, ahubwo no guhugura abaganga b’Abanyarwanda bakorana.
Ati “Icyo twishimiye nka Minisiteri y’Ubuzima ni uko kuvura ni umurimo abantu bakora nk’ikipe cyane cyane iyo unabonye abaturuka hirya no hino hari ubumenyi bazana, bagahugura n’abaganga b’Abanyarwanda bagafatanya, bakigiranaho, abarwayi bakabona ubufasha bari bakeneye n’abaganga bagasigarana ubumenyi.”
“Mu by’ukuri iyo urebye ahantu urwego rw’ubuzima rwacu ruri kugira ibibazo, mu bijyanye n’abakozi ni imwe mu mbogamizi rufite. U Rwanda ntabwo dufite abatanga ubuvuzi bangana nk’uko tubyifuza, bityo kwakira itsinda ry’abaganga bavuye mu Bushinwa ni ikintu twishimira cyane kuko baba baje kudufasha aho tugifite icyuho.”
Dr Nyemazi yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushakisha icyatuma umubano w’ibihugu byombi ukomeza kuba mwiza, n’iyo gahunda yo kuvura Abanyarwanda indwara zitandukanye igakomeza kugezwa kuri benshi.
Yavuze ko uretse ubufasha mu kuvura abarwayi Guverinoma y’u Bushinwa ifashamo u Rwanda, inabushimira umusanzu buruha, aho hari abaganga b’Abanyarwanda boherezwa muri icyo gihugu kakajya kongera ubumenyi.
Umuyobozi w'Ibikorwa muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda (Charge d'Affaires), Xing Yu Chun, yavuze ko gufatanya n’u Rwanda mu buvuzi byatangiye mu 1982 kandi bimaze gutanga umusaruro ufatika.
Ati “Gahunda yo kuvura yahereye mu 1982, ni ikimenyetso kigaragaza ubufatanye bufatika hagati ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda na Komisiyo y’Ubuvuzi y’u Bushinwa no kwaguka k’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’ubucuti bw’abaturage babyo.”
Xing yavuze ko iyo urebye mu maso y’abaganga basoje icyiciro cyabo ubonamo ibyishimo by’uko basoje neza ubutumwa boherejwemo bwo kuvura indwara zitandukanye, bakabukora neza kandi bakubaka ubucuti na bagenzi babo.
Yavuze ko iryo tsinda ryasigiye ibikoresho bitandukanye ibitaro bya Masaka byifashishwa mu kuvura, banagira umwanya wo kujya gutanga ubuvuzi ku bindi bitaro bitandukanye.
Ibitaro bya Masaka na Kibungo aba Bashinwa bakunze kuza gutangiraho ubufasha ni bimwe mu bihabwa ubufasha na Leta y’u Bushinwa. By’umwihariko ibihugu byombi biheruka gushyira umukono ku masezerano ya miliyoni hafi 100$ azifashishwa mu kwagura Ibitaro bya Masaka bizimurirwamo ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Xing yavuze ko uretse uwo mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa umwaka utaha, Guverinoma y’u Bushinwa isanzwe inafasha u Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo iyo gukingira abantu Ebola ku mipaka n’ibindi.
Iri ni itsinda ry’abaganga b’Abashinwa bagiye gutanga ubufasha bw’ubuvuzi mu Rwanda ku nshuro ya 20, aho abaganga barenga 250 bamaze gukorera mu Rwanda binyuze muri iyi gahunda.
Imibare igaragaza ko itsinda risoje icyiciro cya 19 nibura mu mwaka ryamaze havuwe abarwayi barenga 2700 banyuze imbere y’abaganga barigize, barimo 500 babazwe indwara zitandukanye.
Xing ati “Nizeye ntashidikanya ko u Bushinwa buzakomeza kohereza abaganga mu Rwanda kuvura. Uruhare rw’abaganga b’Abashinwa mu buvuzi bw’u Rwanda rukomeje gutuma umubano w’ibihugu byombi urushaho kuba mwiza.”
Xing yavuze ko itsinda rishya rimaze iminsi ibiri rigeze mu Rwanda kandi ko yizeye ko rizusa ikivi cya bagenzi babo bamaze umwaka, bagatanga umusanzu ufatika mu kuvura abanyarwanda bafatanyije na bagenzi babo b’abanyarwanda.
Umuyobozi uhagarariye itsinda risoje ubutumwa, Yung Wen Hu, yavuze ko uretse kuvura Abanyarwanda banatanze ubufasha mu kuvura abakozi ba Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda n’abandi Bashinwa bari mu Rwanda.
Umuyobozi uhagarariye itsinda rishya, Wang Qi, yavuze ko we na bagenzi be uko ari 15 bahuriye ku ntego imwe yo gutanga umusanzu ntagereranywa mu buvuzi bw’u Rwanda.
Guverinoma y’u Bushinwa yatangiye guhunda yo kohereza abaganga b’inzobere muri Afurika mu 1963 aho kugeza uyu munsi imaze kuhohereza abarenga ibihumbi 20 bakavura abarwayi benshi.



















Ibitekerezo 0