Mu irushanwa ryari rigamije kuzamura impano z’abahanzi bakiri bato ritegurwa na Creativeforafrica ryegukanywe n’itsinda ry’abasore babiri bakomoka mu mujyi wa Kigali bitwa FGF Unit bahembwa ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda, bahabwa icyemezo cy’ishimwe ndetse bemererwa no kuzakorerwa indirimbo imwe y’amashusho.
Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro yaryo ya mbere ryashorejwe ku rwego rw’igihugu mu karere ka Ngoma ku wa 14 Ukuboza, abahanzi bagiye barushanwa guhera ku rwego rw’uturere abatsinda bagakomeza mu nzego zisumbuye.
Mu cyiciro gisoza iri rushanwa ku rwego rw’igihugu, abahanzi bagera kuri 19 ni bo bahatanye
Itsinda ry’abasore babiri bakora injyana ya Hip hop bitwa FGF Unit ni go begukanye igihembo nyamukuru bahembwa ibihumbi mirongo itanu, gukorerwa indirimbo imwe y’amashusho ndetse banahabwa icyemezo cyishimwe,.
Bakurikiwe n’umusore witwa Tuyishime Egide ukomoka mu karere ka Kirehe wahembwe kuzakorerwa indirimbo imwe y’amashusho ndetse anahabwa icyemezo cy’ishimwe.
Irakiza Gilbert wari uhagarariye ikipe akanama k’abatanga amanita , yatangaje ko batanga amanita, bagendeye ku bintu bitandukanye harimo ubutumwa umuhanzi arimo gutanga , ijwi afite, uburyo yitwara ku rubyiniro ndetse no kureba uburyo abafana bamwishimiye.
Yagize ati” Akazi kacu nk’abakemurampaka twagakoze neza nkuko bikwiye kandi ntakubogama kwabayemo, gusa nubwo hataburamo bamwe mu bahanzi batishimiye uko byagenze burya ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.“
Joseph Bagabo umuyobozi wungirije muri Creativeforafrica atangaza ko iri rushanwa rizajya riba buri mwaka kandi abahanzi bazajya baryegukana mu bihe bitandukanye bazajya batabwaho by’umwihariko kugeza bamenyekanye mu gihugu no hanze yacyo.
Yagize ati ” iri rushanwa rizakomeza kandi twizeye neza ko abahanzi bazajya baryegukana tuzajya tubakurikirana tukarushaho kubamenyekanisha.“
Bagabo akomeza atangaza ko irushanwa rya Ruta Project SuperStar2015 rizaba ritandukanye cyane niri ryashojwe kuko hari byinshi bitagenze neza bizaba byakosowe.



















TANGA IGITEKEREZO