00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsindwa rya Guverinoma y’abajenosideri, gutakambira Abafaransa no guhisha ibimenyetso bya Jenoside

Yanditswe na Dr Bizimana Jean Damascène
Kuya 4 July 2020 saa 12:15
Yasuwe :

Ku matariki ya 03 na 4 Nyakanga 1994, FPR-Inkotanyi yigaruriye Imijyi ya Butare na Kigali itsinze burundu ingabo za Leta y’abicanyi. Agenda ya Minisitiri Edouard Karemera igaragaza ko ku wa 01 Nyakanga 1994 inama ya Guverinoma y’Abatabazi yateranye iyobowe na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda igasuzuma imiterere y’ibibazo bari bafite. Muri byo, icyo batinzeho ni ikirebana n’icyizere bari bafite ko ingabo z’Abafransa zari muri Operasiyo Turquoise bizeraga ko zizabafasha ku mugaragaro kurwana na FPR-Inkotanyi, ariko ngo bagasanga atari ko bimeze, bityo bemeza kohereza byihutirwa intumwa i Paris kugira ngo baganire kuri icyo kibazo.

-Guverinoma ya Kambanda yari yizeye ko Abafaransa bayifasha kurwana urugamba rwa gisirikare na FPR-Inkotanyi

Guverinoma ya Kambanda yavuze muri iyo nama ko impamvu Abafaransa batayifasha nkuko ibyifuza bishobora kuba biterwa n’intege nke basanze bafite ku bijyanye no gutsindwa urugamba barwanaga na FPR-Inkotanyi no kuba barakoze ubwicanyi. Bavuga ko ngo Abafaransa bababajwe no kuba Guverinoma ya Kambanda igenda itsindwa hose mu gihugu, ngo kandi hakaba nta cyizere gihari cyo kuzasubirana ibice byigarurirwe na FPR-Inkotanyi.

Guverinoma ya Kambanda yafashe icyemezo cyo gukora iyo bwabaga bakareshya Abafaransa babereka ko ingabo za Guverinoma ya Kambanda ngo zifite ubushobozi bwo gutsinda urugamba: “Ni twe tugomba kwerekana ko nka Guverinoma, dushobora kubigeraho nubwo dufite ibibazo bikomeye ku rugamba no muri diplomasi”.

Muri iyi nama, Guverinoma ya Kambanda yemeje ko igiye gutegura inyandiko y’ibyo isaba u Bufaransa igashyikirizwa ubuyobozi bw’ingabo za Turquoise. Guverinoma yasanze ariko isura yayo mu mahanga ari mbi cyane yiyemeza kujya ikora inyandiko zigaragaza isura yayo nziza, zigasakazwa mu itangaamakuru mu mahanga, kandi Guverinoma ya Kambanda ikagena amafaranga yo guhemba abazatangaza izo nyandiko. Ikindi bemeje ni ukuzajya basuzuma icyo kibazo mu nama ya Guverinoma ya buri munsi.

-Guverinoma ya Kambanda yiyemeje guhisha ibimenyetso by’uburyo yakoze Jenoside

Guverinoma yaniyemeje kandi koherereza ubutumwa ba Perefe bose ibasaba guhisha ibimenyetso bigaragaza uruhare rwayo muri Jenoside, harimo kutagaragaza imbunda na Grenades byakoreshejwe muri Jenoside no kugabanya umubare wa za bariyeri, bagasigaho koko iz’ingenzi zikenewe:

“Inyandiko isaba ubufasha igomba gushyikirizwa ingabo za Turquoise (…) Amakuru n’amashusho byo mu binyamakuru bituvuga nabi. Tugomba kubeshyuza kandi bigaherekezwa n’amafaranga yo gutanga (…) Amabwiriza ahabwa aba Perefe kugira ngo imbunda na za grenade bihishwe. Kugabanya uko bishobotse za bariyeri hagasigara iza ngombwa gusa.”

Twibutse ko aya mayeri guhisha uburyo Jenoside yakozwemo n’ingabo za Guverinoma ya Kambanda bari babigiriwemo inama n’u Bufaransa kuva mu kwezi kwa Gicurasi 1994. Raporo y’ubutumwa bw’akazi bwakorewe i Paris ku matariki ya 9-13 Gicurasi 1994 na Liyetona Koloneli Ephrem Rwabalinda wari woherejwe n’u Rwanda kubonana n’abayobozi bakuru ba gisilikare na politiki igaragaza ko Rwabalinda yabonanye na Jenerali Jean Pierre Huchon wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisilikare muri Minisiteri y’Ingabo y’Ubufransa yemerera Rwabalinda ibikoresho bya gisilikare, ariko amugira inama yo kunoza mu itangazamakuru isura ya Guverinoma, anamugira inama ko bagomba kujya bakora ibishoboka byose bagahisha imirambo y’abantu bishe muri Jenoside.

Guverinoma ya Kambanda kandi yaniyemeje kureba uburyo bwo kuvanaho imitwe y’Interahamwe n’Impuzamugambi ikabinjiza mu basilikare mu rwego rwo kugaragaza ko iyo Mitwe itabayeho. Aya yari amayeri yo kugerageza guhisha isura yo kuba Leta n’Ingabo zayo zarafashe abaturage zikabaremamo imitwe y’abicanyi: “Gukuraho imitwe yitwaje intwaro, abayigize bakashyirwa mu mitwe ya gisirikare igenzurwa n’ingabo za Leta”.

Ni icyaha gihanirwa n’amasezerano mpuzamahanga yashyiriweho i Geneve mu Busuwisi ku wa 9 Kanama 1949 yerekeye imigendekere y’intambara. Muri aya masezerano, gufata abaturage basanzwe bagahabwa imyitozo ya gisilikare, bagashorwa mu bwicanyi bakoreshejwe na Leta ni icyaha cy’intambara gihanirwa n’amategeko mpuzamahanga.

Kuba rero Guverinoma ya Kambanda yarafashe umwanzuro wo kugerageza kubihisha ni uko yari izi neza ko yashoboraga kuzabibazwa imbere y’amategeko mpuzamahanga.

-Agahinda ka Guverinoma ya Kambanda ko kuba yari hafi gutakaza Kigali

Inama ya Guverinoma ya Kambanda yo ku wa 01 Nyakanga 1994 yasuzumye kandi ibijyanye n’urugamba yarwanaga na FPR-Inkotanyi igaragaza agahinda ko kuba bari hafi gutakaza Umurwa mukuru Kigali. Bavuze ko ibice hafi ya byose bya Kigali byagoswe na FPR-Inkotanyi ngo kandi intwaro bari bizeye kubona ntizabagezeho nkuko babitekerezaga: “Kigali iragoswe ku mpande zose. Ntabwo ibikoresho biza nkuko twabyemerewe”.

Mu gusobanura uko gutsindwa kwabo, Guverinoma ya Kambanda yavuze ko ngo FPR-Inkotanyi ifashwa n’abacanshuro b’Ababiligi n’Abongereza, ngo ikaba inashyigikiwe n’Abanyamerika n’Abongereza. Iki ni ikinyoma gikomeye. Ntabwo FPR-Inkotanyi yigeze na rimwe ikoresha abacanshuro abo aribo bose.

Urugamba rwa FPR-Inkotanyi rwarwanywe n’abanyarwanda baharaniraga kubohoza igihugu cyabo. Inshuti za FPR-Inkotanyi zumvaga impamvu y’urwo rugamba zayibaye hafi mu buryo bwa diplomasi hagamijwe gusobanura mu mahanga impamvu y’intambara, ariko kubeshya ko hifashishijwe abacanshuro ni ikinyoma. Mu mateka y’Isi, nta na rimwe abacanshuro batsinda intambara. Nta nubwo FPR-Inkotanyi yari ikeneye abacanshuro mu rugamba yarwanaga rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no kubaka igihugu.

-Impamvu yatanzwe na Guverinoma ya Kambanda zisobanura ugutsindwa kwayo

Mu nama ya Guverinoma yo ku wa 01 Nyakanga 1994, bemeye ko ingabo za FPR-Inkotanyi zifite ubushobozi bwo kugera aho zishaka mu gihugu, ko kandi bari hafi no gufata Imijyi ya Ruhengeri na Gisenyi. Ntacyo bavuze ku Mujyi wa Butare nawo wari hafi kwigarurirwa na FPR-Inkotanyi.

Nkuko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Edouard Karemera, yabyanditse muri Agenda ye, impamvu basanze zituma batsindwa ni izi zikurikira:

 Ubushake bw’ingabo za Leta buri hasi cyane;

 Isubiranamo imbere mu gihugu n’ubwicanyi bwabaye byatumye Guverinoma n’ingabo zayo batakarizwa icyizere;

 Ubwicanyi n’ibindi byaha byakozwe na bamwe mu basilikare ba Leta harimo ubujura, gufata abakobwa n’abagore ku ngufu no gusubiranamo;

 Kuba nta muhate abasilikare bashyira ku rugamba;

 Kuba abayobozi b’ingabo bagaragaza ubushobozi buke mu kuyobora abo bashinzwe;

 Kuba urwego rwabo rw’ubutasi ntacyo rukimaze;

 Kubura intwaro n’amasasu bihagije ndetse n’imiti.

Izi mpamvu zitangwa na Guverinoma y’abicanyi zirerekana ko nta kintu gifatika yarwaniraga uretse gusa kwica abaturage b’abasivile b’Abatutsi. Iyo abasilikare bayo baza kuba koko bafite impamvu nyayo ituma barwana intambara bari kujya ku rugamba rwa gisilikare bagahangana n’ingabo za FPR-Inkotanyi bakareka kwica abaturage b’inzirakarengane babahora gusa ko ari Abatutsi. Amahirwe y’ u Rwanda nuko nubwo Igihugu cyatakaje abantu barenga miliyoni bishwe bazira gusa ko ari Abatutsi, Leta y’abajenosideri yaratsinzwe, Abanyarwanda babona amahirwe yo kubaka igihugu.

Umwanzuro

Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta, ishyirwa mu bikorwa n’ingabo zayo, zifashijwe na bimwe mu bihugu by’amahanga. Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingabo za FPR-Inkotanyi zitsinze urugamba rwa gisilikare Leta y’abicanyi, hakaba hashize imyaka makumyabiri n’itandatu (26).

Haracyagaragara abiyita abanyapolitiki nka ba Ingabire Victoire Umuhoza, Bernard Ntaganda, Faustin Twagiramungu, Jean-Marie Vianney Ndagijimana n’abandi, ariko mu by’ukuri barangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bakaba batarava ku izima ryo gushora u Rwanda mu icuraburindi. Bakwiye kumenya ko nta mwanya bagifite mu Rwanda rw’ubu.

Ni nabwo butumwa duhaye abakoresha urubyiruko mu bikorwa by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabashora mu binyoma no mu bikorwa byo guharabika ubuyobozi bukuru bw’igihugu cy’u Rwanda.

Harimo n’abiyitirira ko bacitse ku icumu rya Jenoside babeshya kugira ngo bashobore kubona amayeri yo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Abo bose bakwiye kumva ko amaraso yamenetse muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahagije. Abanyarwanda bahisemo kuba Umwe bakaba barabishimangiye muri Referendum yo muri 2015 yemeje Itegeko Nshinga rivugurura iryo muri 2003. Kuba Umwe niyo mahitamo adufitiye akamaro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages