00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ivugurura mu bakozi ba Leta rizakuraho miliyari 3 zitakazwa buri kwezi mu banyabiraka

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 29 September 2014 saa 11:13
Yasuwe :

Minisitiri Judith Uwizeye yatangaje ko mu ivugurura ririmo gukorwa mu bigo bya leta na za minisiteri, hafi miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda zahembwaga abanyabiraka ku kwezi zizavaho kuko imyanya izashyirwamo abakozi babishoboye badakeneye abunganizi.
Mu kiganiro Rwanda Today kinyura kuri KFM buri gitondo saa moya n’igice, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Uwizeye Judith yatangaje ko mu bushakashatsi bwakozwe mbere y’uko ivugurura ritangira, basanze ko abakozi b’amasezerano y’igihe (…)

Minisitiri Judith Uwizeye yatangaje ko mu ivugurura ririmo gukorwa mu bigo bya leta na za minisiteri, hafi miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda zahembwaga abanyabiraka ku kwezi zizavaho kuko imyanya izashyirwamo abakozi babishoboye badakeneye abunganizi.

Mu kiganiro Rwanda Today kinyura kuri KFM buri gitondo saa moya n’igice, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Uwizeye Judith yatangaje ko mu bushakashatsi bwakozwe mbere y’uko ivugurura ritangira, basanze ko abakozi b’amasezerano y’igihe gito cyangwa kinini (contract) batabarwaga nk’abakozi ba leta ariko bakayitwara hafi miliyari eshatu buri kwezi.

Yagize ati “Byibuze tuzaba tuzi ko abakozi bicaye mu myanya runaka bafite ubushobozi bwo gukora inshingano zabo kandi no kubikora neza tutiriwe tujya gushaka abandi bo kubafasha”.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Uwizeye Judith

Minisitiri Uwizeye avuga ko ivugurura rigamije gushyira abantu mu myanya bashoboye gukora no kugabanya abakozi bakora ku mwanya umwe bakora imirimo isa kandi n’umwe yayishobora hagamijwe gutanga umusaruro ukwiriye.

Ku bijyanye n’umubare w’abashobora kuzatakaza akazi kabo n’icyo bateganyirizwa, Minisitiri Uwizeye yagize ati “Ntabwo ari abantu benshi nk’uko igikuba cyari cyacitse abantu batangaza imibare hafi 3000 bizatakaza imirimo, kuko ubu mu bigo 55 muri 62 bigomba gukora ivugurura, muri ibyo 55 abakozi 351 nibo bakuwe mu mirimo yabo ariko abagera ku 197 bamaze gushakirwa indi mirimo ahandi.”

Yakomeje avuga ko muri ibyo bigo 55 habonetse imyanya mishya 438 yahanzwe muri ibyo bigo (redeployment) kandi ko abari abanyabiraka b’igihe kirekire cyangwa kigufi batayihawe ko ahubwo hakurikizwa itegeko ryo gupiganira akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya (nomination).

Ku bakozi batazabonerwa imirimo mishya mu bindi bigo, Minisitri Uwizeye avuga ko bazahwabwa 2/3 by’umusharahara wabo mu gihe cy’amezi atandatu noneho bakagenda.

Yanavuze ko abo bakozi nabo bakwiriye kubahiriza gahunda yo kwihangira imirimo (National Employment Program) nk’uko gahunda ya leta iri cyangwa bakoherezwa mu turere kuko ubu twongerewe abakozi.

Umukozi ushobora kuba yarenganywa mu ivugurura ngo yemerewe kwandikira urwego rwamurenganyije, bitakunda akandikira urwego rushinzwe kurenganura abakozi muri MIFOTRA byakwanga akitabaza inkiko.

Gahunda y’ivugurura mu nzego za leta yatangiye mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwak, icyo gihe byavugwaga ko bitazarenza ukwezi kwa Werurwe ariko ubu minisitiri yatangaje ko iyo gahunda izaba yarangiye kuwa Gatanu tariki ya 03 Ukwakira 2014.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages