00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ivuguruzanya ry’inzego ryahejeje mu gihirahiro Abanyarwanda 12 bize muri Kaminuza y’i Burundi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 June 2023 saa 07:38
Yasuwe :

Abanyarwanda 12 bize mu ishami rya "anesthésie- réanimation" muri Kaminuza ya Espoir d’Afrique mu Burundi, bashaka icyemezo gihesha agaciro impamyabumenyi zabo, baheze mu guhirahiro bitewe no kuvuguruzanya hagati y’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) n’Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi.

Raporo Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko yagejeje ku Nteko Rusange, Umutwe w’Abadepite, igaragaza ko iki kibazo kimaze igihe kirekire cyaranze gukemuka.

Mu isuzuma iyi komisiyo yakoze, yasanze abo banyeshuri barize kuva mu 2012 kugeza mu 2015. Nyuma yo gusoza amasomo basabye icyangombwa gihesha agaciro impamyabumenyi zabo (equivalence) cy’abasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza ariko HEC ikabaha icya A1.

Perezida wa Komisiyo, Uwamariya Veneranda, yavuze ko HEC yashingiye ku buryo bw’imyigishirize bwari busanzwe muri iyo kaminuza, mu gihe abanyeshuri bagaragazaga ko bwari bwarahinduwe ku buryo urangije amasomo ahabwa impamyabumenyi ya A0.

Nyuma y’aho HEC igaragarijwe iby’izo mpinduka, yasabye ibisobanuro ku bijyanye n’imyigishirize mu Burundi, imaze kubibona mu 2015 ifata umwanzuro wo gutanga equivalence za A0.

Mbere y’uko abo banyeshuri bahindurirwa equivalence bari baratangiye gusaba icyangombwa (license) gitangwa n’urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi kibemerera gukora nk’abanyamwuga bafite impamyabumenyi ya A0 bakora ibyo basabwaga birimo imenyerezamwuga n’ikizamini ariko bahabwa ‘license’ yo ku rwego rwa A1.

Depite Uwamariya yavuze ko nyuma yo guhabwa equivalence ya A0, basabye urugaga guhindurirwa license kugira ngo bahabwe ikijyanye n’impamyabumenyi ya A0 babwirwa ko bakwiye iya A1 hashingiwe ku isesengura ry’amasomo bize.

Komisiyo yasesenguye iki kibazo iganira n’abarebwa na cyo, ubuyobozi bwa HEC n’ubw’urugaga kugira ngo imenye uko zagikurikiranye dore ko abize aya masomo bari mu mirimo mu bigo byigenga n’ibya leta hirya no hino mu gihugu.

Urugaga rwavuze ko nta bipimo mpuzamahanga byari bihari bituma rwifashisha porogaramu y’amasomo ya kaminuza y’u Rwanda, iya Kaminuza ya Mwaro itandukanye n’iyo bizemo, rutanga icyemezo cya A1.

Minisiteri y’Ubuzima yo yagaragarije Komisiyo ko kugira ngo iki kibazo gikemuke abarebwa na cyo bazategurirwa ikizamini cyo ku rwego rwa A0.

Ngo nibaramuka batsinzwe kaminuza y’u Rwanda izategura amasomo azabafasha kugera ku rwego rw’abize mu Rwanda hagendewe ku cyuho kizaba cyagaragajwe maze amasomo narangira habone gutegurwa ikizamini kibahesha license.

Visi Perezida wa Komisiyo y’uburezi, Ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko, Depite Ndangiza Madina, yavuze ko nyuma y’isuzuma yakoze, yasabye Minisiteri y’Ubuzima gukemura iki kibazo bitarenze amezi arindwi.

Depite Nyirahirwa Veneranda, yanenze imikorere n’imikoranire y’inzego mu gutanga equivalence n’uruhushya rwo gukora nk’umunyamwuga.

Ati “Iki kibazo ntabwo ari ubwa mbere byigeze no kugaragara muri kaminuza ya Gitwe cyane cyane mu bijyanye n’ubuvuzi. Icyo nemera ni uko urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi rukwiye gukurikiza ibikwiye ngo ubuvuzi bwo mu Rwanda bube bwizewe ariko igituma ngira impungenge ni ukubusenya kw’inzego.”

“Niba urwo rugaga rushobora gutanga license ya A1, HEC igatanga equivalence ya A0 bigaragara ko ibipimo ngenderwaho bidahuye muri izo nzego, niho nagize impungenge. Byaba bibabaje urwego rumwe rusanze umuntu ari ku rwego uru n’uru yagombye kuba ahererwa uburenganzira bwo gukora ariko ugiye kumukoresha akamubona ku rwego rwo hasi.”

Depite Nyirahirwa yavuze ko icyo gihe impamyabumenyi zitaba zihuye n’ubumenyi umuntu afite n’ubushobozi yagombye kuba agaragaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages