00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iwawa hariyo uw’imyaka 60! Ishusho y’abari mu bigo Ngororamuco barimo n’abasoje Kaminuza

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 December 2023 saa 09:11
Yasuwe :

Ikibazo cy’abijandika mu myitwarire ibangamira abaturage nk’ubuzererezi, ibiyobyabwenge, ubujura n’indi myitwarire mibi ni ikibazo gihangayikishize Leta y’u Rwanda kuko iyo myitwarire yangiza ubuzima bw’abayifite n’imiryango yabo ariko ikanasubiza inyuma iterambere ry’Igihugu.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo guhangana n’ibyo bibazo zirimo izo gukumira ndetse n’izishingiye ku gufata abagaragaweho iyo myitwarire ibangamiye rubanda bakajyanwa mu bigo bishinzwe igororamuco.

Kugeza ubu mu Rwanda hari Ibigo Ngororamuco bitatu bya Leta birimo Iwawa Rehabilitation Center, Nyamagabe Rehabilitation Center (NRC) ndetse na Gitagata Rehabilitation Centre (GRC). Hari ibindi bigo bigera ku 15 by’abafatanyabikorwa ba Leta mu guhangana n’iyo myitwarire idahwitse muri sosiyete.

Raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, igaragaza ko mu bajyanwa muri ibyo bigo akenshi haba higanjemo abafite imyitwarire idahwitse ikomoka ku bujura, ubuzererezi, uburembetsi, guhungabanya umutekano, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ni raporo yamurikiwe Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa 4 Ukuboza 2023, nyuma y’ingendo Abasenateri bagize komisiyo bakoze, aho basuye ibyo bigo ndetse bakaganira n’inzego zitandukanye.

Mubyo Abasenateri babonye harimo kuba uretse Ibigo Ngororamuco, bijyanwamo abantu by’igihe kirekire hari n’ibindi bijyanwamo abagiye kugororwa by’igihe gito [Transit Center]. Ibi byo biba hafi muri buri turere twose tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali.

Mu myaka itanu ishize, ibyo bigo bya ’Transit Center’ byanyujijwemo abagera kuri 7075 bo mu Mujyi wa Kigali. Intara y’Amajyepfo ifite 4171, Uburasirazuba ni 3105, Amajyaruguru ni 2674, Uburenganzuba ho ni 2539.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, Umuhire Adrie, yavuze ko iyo bageze mu bigo ngororamuco babigisha ibijyanye n’indangagaciro na kirazira z’Umuco Nyarwanda ariko bakanabatoza kuba imboni z’impinduka.

Ibindi babigisha ni ibyerekeye ubuzima bwo mu mutwe, kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda gukora magendu, bakabatoza imibanire y’abantu, bakanabigisha ibijyanye n’amategeko.

Impamvu zituma abantu bajya mu Bigo Ngororamuco

Imibare igaragaza ko Ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge biza ku mwanya wa Mbere nk’impamvu zituma abantu bajyanwa muri ibi bigo, aho abagera kuri 49% ku mwaka.

Kuba imbata y’ibiyobyabwenge ni 29%. Aba baba barabaye imbata z’ibiyobyabwenge.

Ibindi bituma abantu bajyanwa mu Bigo Ngororamuco ni ubuzererezi buri kuri 15%. Hari kandi n’abajyanyweyo kubera uburaya n’ibindi.

Ku bijyanye n’imyaka y’abari mu Bigo Ngororamuco, abari hagati y’imyaka 18-35 bagera kuri 76%, ni mu gihe abari hagati y’imyaka 14-17 bagera kuri 11%. Ku rundi ruhande ariko harimo n’abakuze barengeje imyaka 35 bagera kuri 13%. Abo barimo n’umusaza w’imyaka 61 uri kugororerwa Iwawa.

Imibare igaragaza ko mu bantu bari kugororerwa mu Bigo Ngororamuco kugeza ubwo Abasenateri bakoraga ingendo, abagera ku 1874 batari barigeze bakandagira mu ishuri.

Abize amashuri abanza bo bageraga ku 3924, abize ayisumbuye bo bari 1421 mu gihe hari abandi 86 bize kaminuza.

Perezida wa Komisiyo, Umuhire Adrie, ati "Usanga abenshi ari abatarize ngo barangize amashuri abanza. Bize ngo na ya mpamvu y’abana bata ishuri kuko n’iyo ubabajije usanga hari abatararangije abanza cyangwa batayigezemo, dukwiye guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri kugira ngo tugabanye abana bajya mu Bigo Ngororamuco.”

Senateri Uwera Pelagie yavuze ko kuba abenshi mu bajya muri ibi bigo ari urubyiruko kandi rutageze mu mashuri ari ibintu biteye inkeke.

Harimo abasubirayo inshuro esheshatu

Abajyanwa mu Bigo Ngororamuco bya Iwawa, Gitagata na Nyamagabe, bamarayo umwaka, aho bagera bakigishwa amasomo atandukanye ajyanye n’indangagaciro na kirazira, bakigishwa n’imyuga itandukanye.

Abasenateri bagaragaje ko hari ikibazo gikomeye ku bava muri ibi bigo barangije amasomo bagasubira mu miryango kuko akenshi usanga bagerayo bagasanga bya bibazo byatumye bajya kugororwa bitarakemutse.

Perezida wa Komisiyo, Umuhire Adrie, ati "Iyo bya bibazo byo mu miryango yabo bitakemuwe, bituma bongera bakanasubira muri ’Transit Center’ bagasubira no mu Bigo Ngororamuco. Hari n’aho ababyeyi babona wa mwana agarutse bakumva ko atahindutse, bakaba bakimubonera muri ya ndorerwamo ya bya bindi yari arimo."

Akenshi usanga abava muri ibi bigo , bagera mu buzima busanzwe bakabura ubaba hafi cyangwa imiryango ikabaha akato bikarangira basubiye muri bwa buzima bubaganisha kwisanga mu Bigo Ngororamuco.

Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati "Buriya gusubira muri bigo abantu bari barabinyuzemo, baragorowe bakongera bagasubira mu byatuma bongera kujyanwa muri ibi bigo, bigaragaza ko hari ibindi bibazo abantu batitaho."

Imibare igaragaza ko abava muri ibi bigo bagasubirayo kuri ubu bageze ku kigero cya 22%, ni mu gihe abasubira muri za ’Transit Center’ bo bari bageze kuri 33%.

Igiteye inkeke kurushaho ariko, ni uko hari abasubirayo inshuro zirenze ebyiri kuko hari n’uwo Abasenateri basanze amaze gusubirayo inshuro esheshatu.

Sena yasabye Guverinoma gushyiraho gahunda ihamye yo guherekeza no gusubiza mu buzima busanzwe abagororewe mu bigo Ngororamuco no kunoza ihuzabikorwa ryayo, inzego bireba zikagiramo uruhare rutaziguye.

Abasenateri kandi basabye Guverinoma kunoza imikorere y’ibigo binyurwamo by’igihe gito no gukemura ibibazo bigaragaramo mu rwego rwo kurushaho kwita ku mibereho y’ababigororerwamo.

Inteko Rusange ya Sena yasabye Guverinoma gushyiraho ingamba zo gukurikirana abavanwa mu bigo ngororamuco
Abasenateri bagize Komisiyo y'Imibereho Myiza y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, bagaragaje ibibazo basanze mu bigo ngororamuco
Abajyanwa mu bigo ngororamuco biganjemo urubyiruko rutabashije kwiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages