00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iwawa: Urubyiruko rwari inzererezi n’urwasabitswe n’ibiyobyabwenge 1974 rwarangije amasomo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 13 May 2018 saa 01:26
Yasuwe :

Urubyiruko rurenga 1900 rwari rumaze umwaka rugororerwa mu Kigo ngororamuco n’iterambere cya Iwawa, rwahawe impamyabumenyi z’imyuga itandukanye bahigiye.

Uru rubyiruko rwize imyuga irimo ubwubatsi, ububaji, ubudozi n’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Bosenibamwe Aimé, yabasabye kwifashisha ubumenyingiro bahakuye bukabateza imbere binyuze mu kwibumbira mu makoperative, kandi bakazabifashwamo n’inzego z’ibanze.

Yagize ati “Abarangije amasomo hari gahunda yo kuzabakira mu turere, mwarabyumvishe mwagiye mubona abayobozi bagiye banyura hano; ba guverineri, abayobozi b’uturere muturukamo ubu barimo barategura uko bazabakira no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, bakazabereka ibyo muzakora natwe nk’ikigo kibishinzwe tuzaharanira ko musubira mu buzima busanzwe neza no kubafasha gushyiraho amahuriro n’amakoperative mutegura imishinga ibyara inyungu.’’

Uru rubyiruko rwagaragaje ko nyuma y’umwaka bagororwa, bungutse byinshi bizabafasha kwiteza imbere.

Gacamumakuba Jean Paul uturuka mu Karere ka Kicukiro yagzi ati ‘’Njye nize umwuga w’ubwubatsi, ubu bumenyi nkuye hano Iwawa bugiye kumfasha kwiteza imbere kuko nubwo nakoreshaga ibiyobyabwenge, narahindutse ahubwo nzigisha n’abandi basigaye nzasangayo.’’

Nyirantagorana Cesalie wari uhagarariye ababyeyi bafite abana bagororerwa Iwawa, yashimye abarezi bigisha muri iki kigo ubwitange.

Yagize ati ‘’Ndashimira abarimu n’abarezi bose ubwitange bagaragaje buzuza inshingano zabo nta kwinuba mwatubereye aho tutari, mwadukoreye ibyo tutari dushoboye ntitwabona icyo tubitura Imana izabahe imigisha.’’

Uru rubyiruko 1,974 rurangije mu cyiciro cya 15 cy’abagororewe Iwawa, bagahabwa impamyabumenyi y’imyuga rwahigiye.

Ikigo ngororamuco cya Iwawa, kuri ubu kigororerwamo urubyiruko rusaga 3 900 barimo abakuwe ku mihanda ndetse n’abasabitswe n’ibiyobyabwenge.

Kuva iki kigo cyatangira kwakira urubyiruko mu 2010 kimaze kunyuramo urusaga ibihumbi 15.

Urubyiruko 1974 rwatorejwe Iwawa amasomo atandukanye
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Bosenibamwe Aimé
Urubyiruko rwahawe ibikoresho by'imyuga rwigiye Iwawa
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga (WDA), Gasana Jerome, yashyikirije impamyabumenyi urubyiruko
Nyampingaw'u Rwanda 2018 , Iradukunda Liliane, yitabiriye gushyikiriza impamyabumenyei urubyiruko rusoje amasomo Iwawa
Nyirantagorana Cesalie wari uhagarariye ababyeyi bafite abana bagororerwa Iwawa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages