00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IWPR yateye inkunga imishinga icyenda igamije guhanga umurimo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 July 2014 saa 03:15
Yasuwe :

Imishinga icyenda irusha indi kuba myiza ijyanye n’ isakazamakuru, umuco n’ubugeni yashyikirijwe inkunga yagenewe n’Umuryango IWPR (Institute for Peace and War Reporting) muri gahunda yawo nshya yiswe ‘Rwanda Creative Hub’.
Muri uyu muhango wabereye i Kigali, imishinga icyenda ni yo yatsindiye icyiciro cya mbere cy’inkunga igera ku bihumbi 20 by’amadolari y’Amerika; inkunga itangwa na IWPR na Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda. Intego y’iyi nkunga ikaba ari ugutera ingabo mu bitugu gahunda (…)

Imishinga icyenda irusha indi kuba myiza ijyanye n’ isakazamakuru, umuco n’ubugeni yashyikirijwe inkunga yagenewe n’Umuryango IWPR (Institute for Peace and War Reporting) muri gahunda yawo nshya yiswe ‘Rwanda Creative Hub’.

Muri uyu muhango wabereye i Kigali, imishinga icyenda ni yo yatsindiye icyiciro cya mbere cy’inkunga igera ku bihumbi 20 by’amadolari y’Amerika; inkunga itangwa na IWPR na Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda. Intego y’iyi nkunga ikaba ari ugutera ingabo mu bitugu gahunda yo kwihangira imirimo n’ akamaro k’ isakazamakuru no guhanga udushya ku bukungu bw’igihugu.

Iyi mishinga icyenda iri mu byiciro bitandukanye harimo ibijyanye no gukora amashusho ya televiziyo, application za telefoni, gushushanya, kwandika ibinyamakuru by’ubukungu n’ibindi.

Ba nyir'imishinga yatsinze, bari kumwe na Prof Shyaka, Umuyobozi Mukuru wa RGB

Michelle Rose, Umuyobozi wa IWPR mu Rwanda avuga ko iki ari cyo gihe cyo gukorana bya hafi n’ abafite imishinga yo muri uru rwego kuko bagaragaje ko bafite ibitekerezo byiza.

Ati “Urwego rw’ireme n’itandukaniro riri mu mishinga yoherejwe hano biri ku rwego rwo hejuru. Ni cyo gihe cyo gukorana n’iyi mishinga icyenda myiza cyane”.

Imwe mu mishinga icyenda yatsinze harimo Nuntu ya HeHe Ltd, filimi ziri mu bwoko bwa 3D za Mento Pro, serivisi yo kurangira abantu ahantu hatandukanye (contact information) bisabwa kuri *333#, umushinga wo kugura itike y’imodoka ukoresheje telefoni igendanwa wa Ze Corp, n’indi.

Uretse iyi nkunga mu mafaranga, ba nyir’iyi mishinga icyenda bazahabwa ahantu hisanzuye (bureaux/offices) ho gukorera, gukomeza gukurikiranwa bahabwa amasomo y’ingenzi abafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo no kuzamura urwego imishinga yabo ibarizwamo mu Rwanda.

Kwiyandikisha mu cyiciro cy’inkunga gikurikiyeho bizakorwa muri Nzeri uyu mwaka.

IWPR ni sosiyete itanga inama zo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’isakazamakuru ndetse n’imirimo yo guhanga ibishya mu Rwanda. Naho Creative Hub, ni umushinga ubarizwa muri IWPR ugamije gushyigikira ihangwa ry’imirimo ndetse n’akamaro k’isakazamakuru, itangazamakuru muri rusange no guhanga ibishya mu bukungu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages