“Neguye ku mpamvu zanjye bwite”, icyita rusange ku rukurikirane rw’Abayobozi b’Uturere n’ababungirije beguye muri izi mpera z’umwaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasabye abantu kwemera iyo mpamvu iba yatanzwe.
Mu Gushyingo, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy, n’abari bamwungirije barimo Claude Munara wari ushinzwe Imari n’iterambere mu Bukungu n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije wari ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Marie Louise Uwimana, beguriye icyarimwe batangaza ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Nyuma y’ukwezi kumwe, abayobozi b’uturere twa Gatsibo na Rwamagana nabo basezera ku mirimo yabo kuri ya mpamvu rusange y’i mpamvu bwite.
Ambroise Ruboneza wayoboraga Gatsibo n’uwari umwungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habarurema Isaie n’uwari Perezida wa Njyanama y’Akarere, Munyaneza Innocent, beguye ku wa 26 Ukuboza.
Kuri uwo munsi kandi, abo mu Karere ka Rwamagana barimo uwari Umuyobozi w’Akarere Nehemie Uwimana n’uwari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Mutiganda Francisca, nabo impamvu zatanzwe zihuye n’iz’abo mu tundi turere.
Uko Umuyobozi yeguye, bamwe bashidikanya ko yikuye amata ku munwa, ariko Minisitiri Kaboneka yahamirije kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu kuri iki Cyumweru ko begura ku mpamvu zabo bwite mu kubahiriza imiyoborere myiza.
Yagize ati “Nta gikuba cyacitse ni mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza natwe dukwiye kwishimira aho umuntu yisuzuma n’abamutoye bakamusuzuma … wenda ujya gufata icyemezo cyo kwegura koko ashobora kuba yemeza ko yamaze gucika intege.”
Nubwo beguye ku mpamvu zabo bwite ubutumwa bwatanzwe n’Umukuru w’Igihugu muri Nzeri 2014 bwacaga amarenga ko hari igikwiye gukorwa.
Mu kwesa imihigo, utu turere abayobozi beguye twari twaje ku myanya ya nyuma mu mihigo ya 2013-2014 [Gasabo (28), Rwamagana (29) naho Gatsibo igaherekeza twose nubwo nayo yari hejuru y’amanota 70% mu isuzuma ry’imihigo].
Umukuru w’Igihugu amurikirwa amanota y’ Imihigo ya 2013-2014,yavuze ko yitegereje asanga utu turere twavuzwe haruguru duhora duherekeza utundi, agaragaza ko ubwo harimo ikibazo kigomba gukemuka, kabone nubwo byaba guhindura abatuyobora.
Yagize ati “Mfashe nk’amazina yaje inyuma nk’atatu bahisemo gutura aho ngaho? Hagomba kuba hari ikibazo rero kigomba gusuzumwa tukareba uko twabafasha, nabo bakadufasha kugira ngo tuve muri icyo kibanza cya nyuma.”
Mu nzibacyuho, Uwimpuhwe Esperance wari Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage niwe wahawe kuba ayoboye Gatsibo naho Rwamagana nayo ihabwa Muhongayire Yvonne nawe wari ushinzwe imibereho myiza muri aka karere.
Akarere ka Gasabo ko kabonye umuyobozi mushya kuwa 23 Ukuboza, ari we Rwamurangwa Stephen watsinze amatora yo guhatanira uyu mwanya.



















TANGA IGITEKEREZO