Amakuru aturuka mu Ntara y’i Burasirazuba ni ay’iyegura ritunguranye ry’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, watangaje ubwegure ubwe mu nama Njyanama.
Iyegura rya Meya Murayire Protais ryabaye mu ruhame rw’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yabereye mu muhezo iyobowe na Perezida wayo Rwagasana Ernest.
Nyuma yo kuba kamwe mu turere dutanu twa mbere twitwaye neza mu mwaka w’2013/2014, Meya w’Akarere ka Kirehe yari aherutse gutangaza ko intego bafite ari ukuza mu turere tubiri twa mbere muri uyu mwaka w’imihigo 2014/2015.
Ntabashije kubigeraho akiyoboye Akarere ka Kirehe, kuko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ukwakira 2014, yeguye nyuma yo gutakaza amanota kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.
Nk’uko Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kirehe yabitangaje, ubwo Minisitiri Francis Kaboneka yasuraga Intara y’Uburasirazuba kuwa gatatu w’icyumweru gishize akabonana n’abayobozi b’inzego z’ibanze, umwe mu bayobozi mu Karere ka Kirehe yamenyesheje Minisitiri ko basabwe na Meya kutagira icyo bavuga imbere ya Minisitiri.
Ntibyashimishije Minisitiri Kaboneka, Njyanama ikaba yateranye igafata umwanzuro kuri iki kibazo nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wayo.
Mu gihe hatarakorwa amatora y’Umuyobozi Mushya w’Akarere, karaba kayoborwa na Jean de Dieu Tihabyona,Visi Meya wa Kirehe ushinzwe ubukungu.



















TANGA IGITEKEREZO