Icyemezo cyo kohereza aba bimukira mu Rwanda giherutse gukomwa mu nkokora n’Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu.

Kuwa 15 Kamena 2022 nibwo indege ya mbere yagombaga gukora urugendo ruva mu Bwongereza rugana i Kigali itwaye abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yahagaritswe habura amasaha make ngo itangire urugendo.

Benshi mu bari bategereje ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano yo guhererekanya abimukira n’impunzi u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza, barushijeho gutakaza icyizere ubwo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Boris Johnson yatangazaga ko yeguye.

Izi mpungenge bazishingiraga ku kuba Guverinoma ya Boris Johnson ariyo yagize uruhare mu isinywa ry’aya masezerano, bakemeza ko uzamusimbura ashobora kuza atayashyigikiye.

Kuwa Kane tariki 7 Nyakanga 2022 nibwo Boris Johnson yatangaje ko yeguye ku buyobozi bw’ishyaka ry’aba-Conservateurs, ariko akazakomeza inshingano za Minisitiri w’Intebe kugeza ubwo hazatorwa undi umusimbura.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza byatangaje ko igenda rya Boris Johnson ritazabuza ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kuko ari gahunda ya Leta.

Avuga kuri iki cyemezo, Umuvugizi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza yagize ati “Iyi ni politike ya Guverinoma yamaze kwemeranywaho na mbere hose. Ukwegura ntiguhagarika cyangwa ngo kubuze Guverinoma gukomeza iriya politiki kandi izakomeza kuyisobanura mu nkiko uko bishoboka kose.”

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko indege itwaye aba bimukira ishobora kuzahaguruka mu Bwongereza yerekeza mu Rwanda na mbere y’uko Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu rubifataho umwanzuro.

Biteganyijwe ko kuwa 19 Nyakanga 2022 aribwo uru rukiko ruzafata umwanzuro kuri iki cyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ubwo iyi gahunda y’abimukira yasubikwaga bitunguranye, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itaciwe intege n’icyo cyemezo, kuko aya masezerano yagiranye n’u Bwongereza iyabona nk’uburyo buzatanga igisubizo ku bibazo bimaze igihe by’abimukira.

Ku wa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Aya masezerano agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n’abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima.

Ku ikubitiro, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’andi mahugurwa mu masomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Kugeza ubu u Rwanda rwamaze gutegura ibikenewe byose kugira ngo rwakire aba bimukira birimo n’inzu bazacumbikirwa mu gihe bagitegereje ko hafatwa ibindi byemezo.

Ku wa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza
Ku wa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza