Uyu mugabo kandi ni na we Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni akunze kohereza mu Rwanda nk’intumwa ye yihariye kuri Perezida Kagame.

Ikindi Adonia Ayebare azwiho ni uko ari murumuna wa Major General Abel Kandiho wahoze ayobora Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) washinjwe kenshi kugira uruhare mu bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda no gushyigikira imigambi igamije kugirira nabi abayobozi barwo, imaze igihe ishyigikiwe na Uganda.

Amb. Adonia Ayebare uhagarariye Uganda mu Muryango w’Abibumbye aherutse kugirana ikiganiro na ‘The Africa Report’, agaruka ku mubano w’u Rwanda na Uganda, Perezida Kagame na Museveni ndetse n’uko abona ibikorwa bya mukuru we, Kandiho.

Muri iki kiganiro Ayebare yahishuye ko abantu badakwiye kumurebera mu ndorerwamo za mukuru we ngo “Kuko atemeranya na we kuri buri kintu cyose”.

Yavuze ko “byaba bidakwiye aramutse ashyize imbere isano afitanye na Kandiho, kurenza ibibazo by’umubano Uganda ifitanye n'u Rwanda”.

Ibi Ayebare yabigarutseho kuko Maj Gen Abel Kandiho yagiye agarukwaho cyane mu bantu bari ku ruhembe mu bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda. Ubwo yakurwaga ku buyobozi bwa CMI mu kwezi gushize, benshi mu Banyarwanda bagaragaje ko baruhutse kandi ari intambwe iki gihugu giteye mu kwiyunga n’u Rwanda.

Kuki ari wowe woherezwa i Kigali?

Iki kinyamakuru cyakomeje kibaza uyu mugabo uko yabashije kwigarurira icyizere cya Perezida Museveni na Kagame kugeza ubwo yoherezwa nk’intumwa yihariye ya Perezida kandi hari abandi barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Ayebare yagize ati “Nshimishijwe n’ibyo umbwiye ariko ntekereza ko Perezida nk’umukoresha wanjye azi aho mfite imbaraga nyinshi, agendeye kuri ibyo, ampereza akazi gatandukanye karimo n’ako wavuze ndetse hari n’izindi nyinshi zitagera hanze. Ntekereza ko harimo icyizere ariko n’ubushobozi mfite perezida akaba aribyo ashingiraho.”

Ku bijyanye n’uko ari we woherejwe na Museveni ngo abonane na Perezida Kagame ku wa 17 Mutarama 2022, Ayebare yavuze ko byatewe n’ibintu byinshi.

Ati “Mbere na mbere, iyo ngiye kureba Perezida Kagame mba ndi intumwa yihariye ya Perezida Museveni, nta kintu gihari cy’ubucuti hagati yanjye na Perezida Kagame. Anyakira ku bw’inshingano zanjye nk’intumwa yihariye ya Perezida Museveni.”

“Gusa ku rundi ruhande, mu rugendo rwanjye rw’akazi, nagiye ngira amahirwe yo gukora mu Rwanda nka Ambasaderi, ku bw’ibyo ushobora kuvuga ko ndi umuntu uzwi cyane mu Rwanda no mu karere kubera akazi nagiye nkora.”

Muri Mutarama 2022, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare nk’Intumwa yihariye ya Perezida Museveni
Muri Mutarama 2022, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare nk’Intumwa yihariye ya Perezida Museveni

Ese u Rwanda rwasabye ko Kandiho yirukanwa

Indi ngingo yagarutsweho muri iki kiganiro ni iy’uko Uganda yafashe icyemezo cyo guhindurira inshingano Maj Gen Abel kandiho ikamukura ku buyobozi bwa CMI, nyuma y’iminsi mike Lt Gen Muhoozi avuye mu Rwanda mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Ayebare yabajijwe niba ubwo yoherezwaga mu Rwanda ngo abonane na Perezida Kagame nta mpungenge yigeze agira, cyane ko Kandiho wakunze gushyirwa mu majwi n’Abanyarwanda ari umukuru we.

Umunyamakuru yakomeje amubaza niba Perezida Kagame ari we wasabye ko Kandiho ahindurirwa inshingano cyane ko byakozwe nyuma y’igihe gito u Rwanda na Uganda bisubukuye ibiganiro.

Ayebare yasubije agira ati “Yego Gen Abel Kandiho ni umuvandimwe wanjye, ariko nubwo twese dukorera Guverinoma imwe dufite inshingano zitandukanye. Ni umusirikare nkaba umudipolomate, kandi ntabwo ari ngombwa ko buri gihe twemeranya kuri buri kintu.”

“Abemeranya n’abavandimwe babo buri gihe nemera ko baba ari umuryango ufite amahirwe. Kuba nashyira imbere Kandiho kurenza ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda ntibyaba bikwiye.”

Yakomeje avuga ko atabona Kandiho nk’umuntu ufite ubushozi bwo gutanya ibihugu byombi.

Ati “Si nkeka ko yari afite ubushobozi bwo kugena mu buryo butaziguye umubano w’u Rwanda na Uganda. Hashobora kuba harahayeho ibibazo biremereye bishingiye ku nshingano ze, ari ntiyigeze agaragazwa n’u Rwanda nk’ikibazo gikomeye ntabwo yasabiwe guhindurwa, ntibyabaye.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko kuba mukuru we yarahinduriwe inshingano nyuma y’iminsi mike Muhoozi avuye i Kigali, ari uguhurirana kw’ibintu kwabayeho gusa, kuko “muri politike bishoboka”.

Kuki Muhoozi yabaye kampara?

Ku wa 22 Mutarama 2022, nibwo Umugaba w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni yagiriye uruzinduko i Kigali agirana ibiganiro na Perezida Kagame bigamije gusubiza umubano w’ibihugu byombi.

Uruzinduko rw’uyu mugabo rwaje rusa n’aho rutunguranye kuko rutari rwabanje kumenyekana mu itangazamakuru. Kuba Muhoozi w’umusirikare yakoherezwa nk’intumwa ya Perezida Museveni mu butumwa bwa dipolomasi, nayo yabaye indi ngingo ikomeye kuko uyu mugabo atari umunyepolitike.

Iki kiri mu bibazo The Africa Report yabajije Ambasaderi Ayebare, imugaragariza ko bitumvikana uburyo byasabye Muhoozi kugira ngo hatangire kugaragara impinduka zitanga icyizere ko umubano w’u Rwanda na Uganda ushobora gusubira mu buryo.

Ayebare yagize ati “Perezida ashobora gutoranya uwo ashaka nk’intumwa ye yihariye bitewe n’aho ibintu bigeze cyangwa ubushobozi bw’abantu butandukanye, ariko byose byari mu nyungu zo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Yakomeje avuga ko Muhoozi ari we wari usigaye ari mu mwanya mwiza wo guhuza u Rwanda na Uganda.

Ati “Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni we muntu wari uri mu mwanya mwiza hashingiwe ku nshingano ze n’isano y’amateka afitanye n’u Rwanda. Yari ari mu mwanya mwiza w’ibi biganiro.”

Hashize iminsi hari ibimenyetso bitanga icyizere ko umubano wa Uganda n’u Rwanda ushobora gusubira mu buryo. Ni impinduka zatangiye kugaragara nyuma y’uruzinduko Gen Muhoozi yagiriye i Kigali ndetse mu minsi ishize na Perezida Kagame yabigarutseho agaragaza ko ibiganiro yagiranye n’uyu mugabo biri mu byahereweho u Rwanda rufata icyemezo cyo gufungura Umupaka wa Gatuna.

Mu rwego rwo gukomeza gusasa inzobe no gushaka umuti w’ikibazo, Gen Muhoozi aherutse gutangaza ko mu minsi iri imbere azongera kugirira uruzinduko mu Rwanda.

Amb Ayebare yavuze ko guhindurirwa inshingano kwa Maj Gen Kandiho ntaho bihuriye n'ubusabe bw'u Rwanda
Amb Ayebare yavuze ko guhindurirwa inshingano kwa Maj Gen Kandiho ntaho bihuriye n'ubusabe bw'u Rwanda
Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Muhoozi byitezweho guhindura umubano w'u Rwanda na Uganda
Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Muhoozi byitezweho guhindura umubano w'u Rwanda na Uganda