00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera ku 10% mu bagororerwa Iwawa basubirayo; habuze iki?

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 1 February 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Iwawa ni kimwe mu bigo ngororamuco bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kwisubiraho no kongera kwibona mu muryango Nyarwanda.

Kuva iki Kigo cyatangira mu 2010, abamaze kuhagororerwa barenga 27.300 barimo n’abaherutse gusoza amasomo yabo mu cyiciro cya 22.

Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Iwawa akaba n’inzobere mu bijyanye n’Uburwayi bwo mu Mutwe, Dr Jean Damascène Nshimiyimana, yavuze ko amasomo atangirwa Iwawa afite intego ebyiri zirimo kugorora no gusubiza abantu mu buzima busanzwe.

Nubwo bimeze gutyo hagenda hagaragara abava Iwawa bagasubira mu buzima busanzwe ariko bakongera bagasubira mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Mu barangiza amasomo bakava Iwawa, 10% ni bo basubira mu biyobyabwenge bagasubirayo.

Kuba abava Iwawa badakurikiranwa bihagije, iyo bageze hanze bituma bamwe basubira mu biyobyabwenge bakongera gusubirayo kandi bakanabaho ubuzima bubi kurusha uko bari bameze mbere.

Bugingo Patrick uherutse kuva Iwawa ni umwe mu bavuga ko iyo bavuyeyo badakurikiranwa kandi ko bibagiraho ingaruka zitandukanye.

Yagize ati “Iyo tuvuyeyo buri wese arimenya, nta muntu umukurikirana ngo amenye ubuzima umuntu agiye kujyamo.”

Iyo abantu bari Iwawa bahabwa abajyanama ndetse n’abaganga bavura indwara zo mu mutwe akaba ari bo babafasha kugororwa ariko iyo bamaze gusezererwa bagasubira mu buzima busanzwe ntibongera kugira ababafasha cyane ko benshi baba bagikeneye kuvurwa.

Bugingo Patrick yabwiye IGIHE ko bafite abantu bo gukomeza kubafasha byagira ingaruka nziza.

Ati “Bishobotse bagakurikirana abantu nko ku rwego rw’umurenge, bakagira nka komite yo kuduhagararira no kutuvugira, tukagira n’abajyanama bo kudukurikirana baduhumuriza kuko benshi baba bagifite ihungabana.”

Yakomeje agira ati "Byaba byiza umuntu uvuye Iwawa afite umuntu agana ndetse hakabaho abantu badufasha gushyira mu bikorwa imyuga tuba twize tukanatangira n’imishinga. Byatuma tujya tunahura buri wese agasangiza abandi uko ameze n’icyo twamufasha.”

Yavuze ko we yakwishimira kujya asangiza, akanigisha urubyiruko ubuzima yabayemo kugira ngo rutazabwisangamo.

Icyo abayobozi babivugaho

Mu muhango wo gusezera abava Iwawa ku nshuro ya 22, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, yavuze ko buri karere kazi umubare w’abasore bavuye Iwawa kagiye kwakira kandi ko biteguye kubasubiza mu buzima busanzwe kugira ngo batazasubira mu buzererezi n’ibindi byatuma basubizwa Iwawa.

Ati "Twiteguye kubakira no kubafasha kugira ngo batazabisuramo. Imiryango mwasize irabategereje, mwaje muri ba Sawuli ariko ubu mwabaye ba Pawulo. Nk’ubuyobozi twiteguye kubafasha kugira ngo ibyo mwize mubishyire mu bikorwa."

Yabwiye IGIHE ko muri iki cyumweru hazaba inama izabahuza n’abavuye kugorerwa Iwawa ndetse bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Yavuze ati “Mu nama tuzabashyira mu matsinda banahabwe ibikoresho bazitwaza bagashyira mu bikorwa imyuga bize, kandi bakajya banakurikiranwa mu itsinda.”

Yavuze ko ku bakenera ubujyanama no kuganirizwa, igisanzwe gikorwa ari uguhamagara abantu bo mu byiciro bitandukanye bakabaganiriza.

Ati “Mu nama yatumijwe iki cyumweru ni iyo kumenya icyo bakeneye. Indi izatumizwa ni iyo guhamagaza abaza bakabaganiriza.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Mufulukye Fred, yavuze ko no mu mpamvu zituma abantu basubira muri za ngeso ari uko sosiyete baba basanze yo itahindutse.

Ati “Igituma bagaruka rero usanga akenshi icyatumye bajya muri ibyo bibazo bitakemuwe iwabo mu miryango bajyamo. Niba umuntu yarajyaga mu biyobyabwenge kubera ikigare iyo atagize ubutwari bwo gukomeza inama yagiriwe agakomeza cya kigare, ajya kwisanga yasubiye muri za ngeso.”

Yakomeje agira ati “Hari abandi usanga bafite ibibazo by’imiryango tukamufasha ariko ugasanga umuryango wari ufite bya bibazo ntabwo wafashijwe yabisubiramo bikamunanira ugasanga yongeye gusubira muri bya bibazo.”

Yongeyeho ko ikindi gituma aba bantu basubira mu ngeso mbi ari uko hataraboneka ubushobozi buhagije bwo gukurikirana abarangije kugororwa.

Ikigo cya Iwawa kigenerwa ingengo y’imari ya 527.395.756 Frw buri mwaka kandi intego zihari ni ugukomeza gufasha abahajya kuva mu ngeso mbi bakavurwa kandi bakiteza imbere bakanakorera igihugu.

Iwawa ni kimwe mu bigo ngororamuco bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kwisubiraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages