00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo Kagame atajya ku rugamba rwo kubohora igihugu byari kugenda gute?-Igisubizo cya Gen Kabarebe

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 20 February 2023 saa 09:16
Yasuwe :

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe, yashimangiye ko iyo Perezida Kagame atahagoboka urugamba rwo kubohora igihugu rwari guhagarara dore ko ingabo zarurwanaga zari zimaze kubura Umugaba Mukuru wazo Fred Gisa Rwigema.

Ni mu kiganiro yatangiye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu cyumweru gishize, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza umuco w’ubutwari”.

Urubyiruko rwitabiriye iki kiganiro rwabwiwe amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’ubutwari bwaranze abagiye barugiramo uruhare bose.

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda yabajije Gen Kabarebe uko byari kugenda iyo Paul Kagame ataza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Gen Kabarebe yamusubije ko bitari gushoboka na gato kuko ubuhanga Perezida Kagame yajyanye ku rugamba rutari rworoshye na gato muri icyo gihe kigoye cyane dore ko nta wundi muntu wundi wari uhari wo kuruyobora.

Ati “Muri make [urugamba] rwari guhita rurangira bidasubirwaho. Ntabwo twari kururangiza, oyaaa! … Ni nde wari kururangiza, ni nde wari kuruyobora? Ni nde wari gukora ibyo yakoze?”

Yakomeje avuga ko urugamba rwari kuba rurangiye kuko abari baruriho bari guhita basubira iyo baturutse kandi ntibibagwe amahoro.

Ati “Abari baravuye i Burundi bari gusubirayo, abavuye mu Rwanda bari kugaruka bakabica, abavuye Congo bari gusubirayo, abavuye muri Uganda bari gusubirayo bagafungwa, abavuye muri Tanzania ni uko…urugamba rwari kuba rurangiye”.

Gen Kabarebe yavuze ko Perezida Kagame wenyine yageze ku rugamba agahindura ibintu rugakomeza kugeza ingabo zari iza RPA zirutsinze.

Ati “Abandi bose wabonaga nta wundi wabishobora… Wenda hari kuguma bakeya barwana nk’abiyahuzi b’ibyihebe baza bakarwana bagafatwa bakicwa, ibintu biri ahongaho bidafite intego. Rwose ibyo bintu nta kubishidikanyaho, ntihazagire n’ubeshya abantu kuko ntibyakunda”.

Tariki ya 1 Ukwakira, umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara.

APR, ishami rya gisirikare rya FPR, ku ikubitiro ryari riyobowe na Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema wari uyoboye uru rugamba. Bageze i Kagitumba, Rwigema yasobanuye mu magambo make impamvu y’urugamba rwari rutangiye, avuga ko mu mateka y’u Rwanda ubuyobozi bubi ari bwo bwazanye amacakubiri n’ibindi bibazo byose byari byugarije u Rwanda.

Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba APR barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.

Mu bishwe harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi, Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigyema wishwe arasiwe i Nyabwishongwezi nkuko amakuru yatangajwe icyo gihe yabyemeje, yarashwe tariki ya 2 Ukwakira 1990. Abari bamuri hafi bavuga ko ijambo rya nyuma yavuze rigira riti “Aduyi amenipiga”(ugenekereje bivuga ngo “umwanzi arandashe).

Nyuma yo gucika intege kw’aba basirikare kubera urupfu rwa Rwigema, ku wa 20 Ukwakira 1990, Perezida Paul Kagame wari Majoro yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari ku ishuri maze akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi zatumye APR itsinda uru rugamba.

Gen. James Kabarebe, yashimangiye ko iyo Perezida Kagame atahagoboka urugamba rwo kubohora igihugu rwari guhagarara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages