00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo “Ndi Umunyarwanda” idashyirwa imbere, Bamporiki ubu ngo aba ari mu ishyamba

Yanditswe na

Murindabigwi Meilleur

Kuya 25 May 2015 saa 04:12
Yasuwe :

Mu gihe hashize imyaka ibiri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” itangijwe ku mugaragaro hose mu gihugu, aho usanga buhoro buhoro hirya no hino abantu baganira nta kwishishanya ku bikomere batewe cyangwa bateye abandi biturutse ku byabaye mu mateka, Depite Bamporiki Edouard asanga iyi gahunda FPR Inkotanyi yaratangiranye nayo ubwo uyu muryango watangizaga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990.

Mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko i Dallas muri Texas Christian University afatanyije n’abandi bayobozi ku munsi wa kabiri w’ihuriro ry’Urubyiruko, Clement Ndegeya, Umunyarwanda utuye muri Canada, yabajije ikibazo Edouard Bamporiki amusaba kugira icyo avuga kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, mu kumusubiza uyu ayihera imuzi.

Depite Bamporiki w’imyaka 32 y’amavuko ariko kuri ubu akaba amaze imyaka ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho ahagarariye FPR Inkotanyi, yasobanuye ko ‘Ndi Umunyarwanda’ ikomoka ku guhitamo kw’Inkotanyi kuva ku ntangiriro z’urugamba rwo kwibohora.

Kuri Bamporiki iyo “Ndi Umunyarwanda” idashyirwa imbere, n’ubu ngo aba akiri mu ishyamba

Uyu mudepite asanga amateka y’Inkotanyi zijya kubohora igihugu yari ashingiye ku bikomere byo kugirwa impunzi mu gihe kirekire, bituma havamo gushaka igisubizo, gusa ngo bagiye kubohora igihugu, ntabwo abari baboshye bari abatutsi gusa.

Yagize ati “Leta ya Habyarimana yari yaraboshye abantu bose muri rusange, ariko kubera ko babeshywaga ko rubanda nyamwinshi ari yo yari iyoboye igihugu, aba bari baraziritswe kurusha n’abandi.”

Yagaragaje ko Inkotanyi mu kuza kubohora igihugu zo zahaye ikaze abantu bose biyumvamo ko ari abanyarwanda, ati “Urumva ni ho byatangiriye cyane kuvuga ngo ntabwo ushobora kurwana urugamba rwo kubohora igihugu ugendeye ku gikomere cy’ubwoko, cyangwa uko ubwoko bwagukandamije ngo uyoborwe nabo, iyo baza bafite ayo marangamutima ntabwo igihugu bari kuzakibohora, u Rwanda ruba rugifite akavuyo kugeza na magingo aya.”

Iyo Inkotanyi zivuga ziti tugiye kuyobora igihugu muri spirit ya gitutsi…

Bamporiki, umuhanzi waje kuba umunyapolitiki ukunze kugaragaza mu ruhame ibyo yita ikimwaro n’ipfunwe yatewe n’abahutu bene wabo bakoze ibara mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi na mbere yayo, yagize ati “Iyo Inkotanyi zivuga ziti tugiye kuyobora igihugu muri spirit ya gitutsi, ndakurahiye ntibyari kwemera, ntabwo byari kwemera! Wenda n’iyo byemera, stability ya politiki ntiyari kuzemera."

Umuhutu utavangiye…

Akomeza agira ati “Kuva ku gisekuruza cya cyenda kugera kuri njyewe, nta muntu w’iwacu wigeze arongora umututsi cyangwa ngo arongorwe nawe, urumva ubu mba ndi mu ishyamba, iyo hataza kubamo spirit ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ntibyari gukunda.”
Uyu mudepite avuga ko uko ibihe byagiye bisimburana yagiye ahura na bamwe mu bayobozi bakagirana ibiganiro byagiye bituma abohoka.

Aha Bamporiki yagarutse kuri Minisitiri Kaboneka Francis wigeze gutanga ubuhamya kuri ‘Ndi Umunyarwanda’,nuko agira ati “Ubusanzwe nta kintu nagakwiye kuba mpfana na Minisitiri Kaboneka mu mateka usibye ubunyarwanda, ikitari icyo yaca aha nk’umututsi, nanjye nkaca aha nk’umuhutu, nta hantu twazahurira, ariko ubunyarwanda buhita buduhuza bugahagarara hejuru y’ibyo ngibyo.”

Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga rero ngo igihugu cyabohowe muri iyo spirit, irangije iratugenga, ariko kuko hatabagaho urubuga rwo kubiganira, njye nashobora kubiganira kuko nahuye na nyakwigendera Inyumba, cyangwa nahuye na Kaboneka, ariko urubuga nk’abajene kugirango tumenye ngo ‘ariko se koko turi abahutu, turi abatwa, turi ibiki?’ Wabonaga abantu bameze nkaho urwo rubuga rudahari.”

Aha yagaragaje ko gahunda ya Youth Connect iba mu kwezi kwahariwe urubyiruko yaje gukomoza kuri iyi ngingo irebana na ‘Ndi Umunyarwanda’ bityo abayitabiriye baricara nk’abajene baravuga bati reka tumenye neza abo turi bo, ati “Nuko umujene wese akavuga ibikomere by’iwabo, gusa akagwa ku bunyarwanda, buri wese byarangiraga asanze ikiri hejuru y’ibindi byose ari ubunyarwanda, noneho turavuga tuti reka iki kitugenge.”

Bamporiki Edouard ni umudepite waciye mu nzira ndende kugirango agere aho ageze kuko yinjiye mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2000 aho yatangiye akazi ko gucukura imyobo y’ubwiherero, agenda azamuka, abasha kwiga ndetse aranaminuza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali ULK, nyuma abasha kuba umukinnyi wa filimi ndetse anakora n’ubundi buhanzi, kugera aho agereye mu ruhando rwa politiki nk’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, urugendo we ubwe avuga ko akesha imiyoborere myiza ya Leta y’u Rwanda iha bose amahirwe nta gutoranya.

Ikiganiro cyari kirimo (Uhereye ibumoso): Albert Nsengiyumva, Minisitiri Uwacu Julienne, Prof. Shyaka Anastase, Rose Mary Mbabazi na Depite Bamporiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages