00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo umaze kugera ku cyiza, waba ufite ikibazo uretse kikagucika - Perezida Kagame

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 27 June 2015 saa 05:20
Yasuwe :

Perezida Kagame asanga uwageze ku byiza aba adakwiye kurekura, yibutsa Abanyarwanda ko aho u Rwanda rugeze ntawe ukwiye kwemera ko rusubira inyuma.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho nyuma yo kwifatanya n’abatuye Akarere ka Kicukiro afatanya na bo mu gikorwa cy’umuganda rusange ngarukakwezi, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2015.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize “Iyo umaze kugera ku cyiza, waba ufite ikibazo uretse kikagucika. Uwageze ku byiza ntarekura, atera intambwe igana imbere. Aho u Rwanda rugeze, ntabwo twakwemera gusubira inyuma. Gutera imbere bigomba guhinduka umuco.”

Perezida Kagame yashimiye abaturage ba Kicukiro kuko batamutengushye kuri gahunda yo kwigira

Perezida Kagame yashimiye aba baturage ku gikorwa cyiza kigaragaza ko bagamije kwihesha agaciro, abibutsa ko intambwe bateye yagombye kubatandukanya no gutegereza abazahora babagirira impuhwe, ati “Iyo uhora ugirirwa impuhwe, ugomba kugera aho wibaza impamvu ibyo ukorerwa wowe utabigiramo uruhare.”

Yabijeje ko ibikorwa remezo birimo n’imihanda bizakomeza kwiyongera kandi bikaba ibya buri munyarwada wese, bitandukanye na mbere aho wasangaga, n’uwo muhanda umwe Umuyobozi w’Akarere yavuze, hari abaturage batari bemerewe kuwunyuramo.

Umukuru w’igihugu yakomeje asaba abaturage gukomeza kwerekana uruhare rwabo mu bufatanye, kuko nta terambere ryagerwaho hatariho ubufatanye hagati y’abayobozi n’abaturage.

Ati “Kagame, Meya yababwiraga, adafatanyije namwe ntacyo yageraho, ibyo twishimira ni ibyo tuba twafatanyije.”

N’ubwo ariko igihugu kimaze kugera heza, ku buryo ndetse bitangaza benshi bari bazi ko u Rwanda rutakibaho, ngo urugamba ruracyari rwose ngo gitere imbere kurushaho.

Ati “ Ubwo rero tugeze heza, dukeneye gukoresha imbaraga nyinshi zirenze kugira ngo tugere heza haruta aho tugeze […] Aho u Rwanda rugeze, ntabwo twakwemera gusubira inyuma. Gutera imbere bigomba guhinduka umuco.”

Perezida Kagame mu muganda wo gukora umuhanda wa Byimana

Ibi bijyana no kutirara ngo Abanyarwanda bumve ko aho bageze hahagije, kuko ngo akazi kakiriho, nta wari ukwiye gusinzira ko yageze aho ajya.

Ati “Abanyarwanda ntabwo tugomba kwijuta ngo twibagirwe aho twavuye. Tugomba guhozaho. Haracyari byinshi byo gukorwa.”

Kugerwaho kw’iri terambere ariko rigomba no kujyana n’uko buri Munyarwanda agomba kubonamo mugenzi we uwo bafatanya bagatera imbere, bakiyubakira igihugu, babumbatira umutekano, banirinda politiki y’ikinyoma.

Iyi politiki ngo nta gihugu na kimwe ku Isi cyateye imbere kiba cyarayigendeyeho, ahubwo Abanyarwanda bagomba gukomeza gutekereza ku bikomeye bagomba gukora kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

Umuyobozi w’ako Karere Paul Jules Ndamage yasobanuriye Umukuru w’igihugu ko umuhanda wakozweho umuganda wasanwe ku bushake bw’abaturage bishatsemo ubushobozi bwa miliyoni 25, ukaba ufite uburebure bwa kilometero eshatu n’igice, bahereye ku nama nziza ahora abagira zo kwigira.

Yashimye umukuru w’Igihugu uruhare yagize mu iterambere ry’igihugu, kuko ngo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri aka karere hari umuhanda umwe wa kaburimbo, ariko ubu ngo yabaye myinshi.

Uyu muhanda ushyirwamo itaka rya laterite hakanubakwa imiferege mu Byimana mu Kagari ka Niboye mu Karere ka Kicukiro, uzakenera miliyoni zisaga 150, akarere kakazafasha abaturage gukomeza kuwusana hashyirwamo amabuye cyangwa kaburimbo.

Uzunganira abatuye muri ako gace, abafite imodoka zabo ze kwangirika mu gihe n’abatazifite bazashyirirwaho bisi (bus) rusange zizaturuka ahitwa kuri Saint Joseph muri uyu Murenge.

Perezida Kagame, hamwe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francois Kaboneka, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, Paul Jules Ndamage umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro
ABaturage basazwe n'ibyishimo nyuma yo gukorana umuganda na Perezida Kagame
Perezida Kagame asuhuza umwana
N'abanyamahanga banezezwa n'uburyo abaturage bishimiye umukuru w'igihugu

[email protected]
Twitter: @NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages