00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Iyo umuzungu ataturusha imbunda ntaba yaradukoronije” - Musoni Protais

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 9 August 2015 saa 07:45
Yasuwe :

Umuyobozi w’uyu muryango ugamije kwimakaza ihame ry’ubunyafurika mu banyarwanda ndetse no mu batuye uyu mugabane Musoni Protais, yavuze ko iyo umuzungu atarusha umugabane wa Afurika imbunda ataba yarawukoronije.

 Iyo umuzungu ataturusha imbunda ntaba yaradukorenije;
 Ba mpatsibihugu baracyahari abuhwo bahinduye uburyo badukandamizaga;
 Afurika si inkene ahubwo irasahurwa;
 Umunyafurika ntakwiye kwigaya cyangwa kugawa akwiye kwihesha agaciro yishakamo ibisubizo;

Aya magambo yagiye ahurizwaho n’abagize inama nkuru y’umuryango uharanira ubufatanye hagati y’abanyafurika ishami ry’u Rwanda (Panafricanism Movement Rwanda) mu nama yabahurije mu ngoro y’inteko ishingamategeko kuwa Gatandatu taliki ya 8 Kanama 2015.

Mu ijambo rye, Musoni yagize ati “Iyo umuzungu ataturusha imbunda ntaba yaradukoroneje.”

Abitabiriye inama bungurana ibitekerezo

Musoni yagarutse ku mateka y’umugabane wa Afurika, avuga ko abanyarwanda n’abanyafurika bakoreraga hamwe, ariko nyuma y’umwaduko w’abazungu na politiki ya mpatsibihugu, umugabane ugacikamo ibice.

Yavuze ko abagerageje kubirwanya bitabaguye neza ndetse bamwe barimo nka ba Patrice Lumumba, Mutara Rudahigwa, Rwagasore, Nkwame Nkrumah utibagiwe n’abandi, bakahasiga ubuzima.

Yavuze ko politiki ya mpatsibihugu igihari ahubwo ko uburyo yakorwagamo ari bwo bwahindutse.

Yagize ati “Politiki ya mpatsibihugu iracyahari usibye ko uburyo yakorwagamo bwahindutse. Basigaye bifashisha imbaraga z’ifaranga, iza gisirikari ndetse na tekinoroji baturusha.”

Uyu muryango uharanira ubufafatanye hagati y’abanyafurika ugamije kubakamo abanyarwanda n’abanyafurika umuco wo kwiyumvamo ko bashoboye bakareka imyumvire yabo yo kumva ko iteka ari ubwoko buciriritse.

Umugambi wo guharanira ubunyafurika ushobora kuzakomwa mu nkokora n’ikibazo cy’ubukene

Afurika ni umugabane utuwe ahanini n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Urangwamo ubukene, ubuke bw’ibikorwa remezo ndetse n’ibibazo by’amakimbirane n’imitwe y’iterabwoba yazahaje iterambere ry’uyu mugabane.

Imishinga myinshi y’iterambere ry’uyu mugabane ishingira ku nkunga z’amahanga ndetse no kurwanya imitwe y’iterabwoba byagorana ko icyo gikorwa gishoboka hatiyambajwe imbaraga z’ibihugu by’iburengerazuba.

Urugero muri Nigeria kurwanya Boko Haram byaheze mu mvugo ndetse n’abavuzwe ngo bashyize hamwe nka Tchad, Cameroun na Nigeria barananiwe bishingiye ku kibazo cy’amikoro make n’ikibazo cy’ibikoresho bidahagije.

Amakimbirane muri Centrafrica, Sudan y’Epfo, Alshabaab muri Somalia ndetse n’imitwe y’inyeshyamba mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa byaburiwe umuti.

Hari ibidakenera n’ingufu za gisirikari ndetse n’izamahanga nk’ibyu Burundi byaburiwe umuti n’urukingo none ibihumbi by’abarundi bikaba biheze ishyanga.

Abitabiriye iyi nama bavuze ko Afurika idakennye ko ahubwo idindizwa n’ikibazo cy’imyumvire.

Cyrus Munyaburanga Nkusi

Umunyamabanga mukuru w’umuryango uharanira ubunyafurika ishami ry’u Rwanda, Cyrus Munyaburanga Nkusi, yavuze ko Afurika idakennye ko ahubwo ifite ikibazo cy’imyumvire.

Ati “Umugabane wa Afurika wibitseho umutungo kamere nk’amabuye y’agaciro, ibiti ariko biroherezwa iwabo bakabitugarurira ku giciro gihanitse. Ndemeza ko tudakennye ko ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire.”

Musenyeri John Rucyahana, Komiseri ushinzwe amadini muri uyu muryango, yavuze ko bikwiye gutangirira mu banyamadini bakereka abantu ko yaba umuzungu cyangwa umwirabura baremwe mu buryo bumwe.

Ati “Abantu bakwiye kumenya ko yaba umuzungu n’umwirabura baremwe kimwe.”

Kongere ya mbere y’umuryango uharanira ubufatanye hagati y’abanyafurika (PAC) yabaye mu 1900 iteguwe n’umunyamategeko ukomoka mu birwa bya Antilles Henry Sylvester Williams ari ryo koraniro rya mbere ryateguye kujya impaka ku mibereho y’umunyafurika.

Ibi bitekerezo n’uyu murongo ni wo watumye hashingwa umuryango w’ubumwe bwa Afurika ari na wo waje guhinduka umuryango wa Afurika yunze ubumwe(UA).

Umuryango uharanira ubufatanye hagati y’abanyafurika watangije ishami ryawo ry’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu uzahagararirwa kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu.

Byagorana ko uyu muryango ugaragaza imitekerereze n’ibikorwa bihangana n’abo mu burengerazuba bitewe n’uko ugaragaje ibyo bitekerezo na magingo aya ashobora kuhasiga ubuzima nk’uko byagendekeye uwahoze ayobora Libya Gaddafi, bamwe bavuga ko yazize intekerezo n’imigambi myinshi byafashwe nk’ibigamije kunyuranya n’inyungu z’abo mu bihugu by’uburengerazuba.

Senateri Tito Rutaremara yabasangije ubunararibonye afite kuri politiki ya mpatsibihugu
Abitabiriye inama bungurana ibitekerezo

Tukamwibonera Leonard
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages