Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020; Leta yafashe ibyemezo birimo guhagarika ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kurinda ko abantu bahurira hamwe ari benshi kuko bashobora kwanduzanya.
Abubaka umuhanda wa kaburimbo mu Karere ka Nyaruguru bo bemerewe gukomeza gukora ariko bahabwa amabwiriza yo kwirinda arimo kutegerana, kwambara udupfukamunwa, kugaraba intoki n’isabune mbere yo guhura n’ayandi.
Uwo muhanda watangiye kubakwa muri Werurwe 2019 byari biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye imirimo yo kuwubaka idakomeza uko bikwiye.
Ati “Imirimo yari igeze aheza usibye ko yakomwe mu nkokora n’iki cyorezo. Ni umwe mu mishinga ku rwego rw’igihugu bari bemeye ko yakomeza gukora ariko ubona bisa n’ibigoye, badakora neza kubera iyi gahunda yo kwirinda. Tugize amahirwe kikarangira vuba ni bwo imirimo yakomeza ku buryo bufatika.”
Yakomeje avuga ko usibye kwirinda, abari kubaka umuhanda hari n’izindi mbogamizi bagaragaje zituma badakora neza.
Ati “Hari ikibazo cy’abakoresha imashini, ikindi bambwiye ni ikijyanye n’ibikoresho byo kwirinda bavuga ko ari bike ndetse n’amafaranga kuko kuva iwabo bigoye.”
Umwe mu bakozi bari kubaka uwo muhanda yabwiye IGIHE ko akazi bakora ari ako kubaka rigoles (imigende itwara amazi) gusa naho ibindi bikorwa byahagaze.
Ati “Abashinwa baba muri cya kigo cyabo nta n’umwe usohoka; ubanza Leta yabo yarabategetse kuguma mu kigo birinda Coronavirus. Twebwe Abanyarwanda ni twe tujya gukora gusa; ni ukubaka rigoles gusa kuko za modoka zose bazibitse mu kigo.”
– Ni umuhanda witezweho impinduka
Habitegeko avuga ko umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na kilometero 66, witezweho impinduka mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Ni igikorwa remezo gikomeye cyane ku Karere ka Nyaruguru, ku Murwa wa Kibeho no ku Ntara y’Amajyepfo ndetse n’igihugu cyose kuko kizateza imbere abaturage, imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.”
Ni umuhanda wa kilometero 66 uzatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari hafi 70. Mu kuwubaka kandi hazashyirwamo n’imihanda yo mu Mujyi wa Kibeho ingana na kilometero zirindwi.
Habitegeko avuga ko byamaze kwemezwa ko hazashamikiraho indi mihanda ya kaburimbo ifite kilometero 24. Iyo ni Munini- Gatunda-Nshili hamwe na Nyagisozi/Maraba-Nyakibanda.
Ati “Ni ukuvuga ngo niyuzura tuzaba dufite imihanda mishya ya kaburimbo ya kilometero zigera ku 100.”
Iyo kaburimbo ni kimwe mu bishobora gutuma ba rwiyemezamirimo bashyira ingufu mu gushora imari i Kibeho no mu bindi bice by’Akarere ka Nyaruguru, bahubaka amacumbi n’amahoteli.
Ni igikorwa remezo gikomeye kizoroshya ubuhahirane hagati ya Nyaruguru n’utundi turere bihana imbibi bigatuma iterambere ryatwo ryihuta.










Ibitekerezo 0