00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Izajya yishyura miliyoni 15 Frw buri munsi: Ibyo wamenya ku bihano byafatiwe MTN Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 31 July 2025 saa 09:24
Yasuwe :

Abakoresha umurongo w’itumanaho wa MTN Rwanda bamaze iminsi bahura n’ibibazo byo guhamagara, kohererezanya amafaranga no kohereza ubutumwa bugufi, byatumye ihamagazwa n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kugira ngo yisobanure, inagaragaze ingamba zihamye iki kibazo cyafatiwe.

Mu minsi ishize twibazaga uko byagenda hashize umunsi wose ihuzanzira ridakora, abantu badashobora guhamagara cyangwa kohererezanya amafaranga.

Ibi byabayeho kuva mu ijoro ryo ku wa 27 Nyakanga 2025, abakiliya ba MTN Rwanda bahura n’ikibazo cyo kudashobora guhamagara no guhamagarwa, kohereza ubutumwa bugufi ndetse serivisi ya Mobile Money ikora nabi bitari bisanzwe.

Ku wa 28 Nyakanga 2025, RURA yahise ihamagaza MTN Rwanda ngo itange ibisobanuro ku bibazo biri muri sisiteme yayo byatumye serivisi zo guhamagara, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zikoresha USSD Code zidakora neza.

Uwo munsi MTN Rwanda, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko ibibazo byo guhamagara abakiliya bayo bahuye na byo byakemutse.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko ibi bibazo bimaze iminsi itatu yikurikiranya, na nyuma yo gutumizwa na RURA bikaba byarakomeje kubaho. Ibi byatumye hatangira kubahirizwa itegeko rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho.

Ingingo yaryo ya 269 ivuga ko iyo uwahawe uruhushya atubahirije icyemezo cyihanangiriza cy’Urwego Ngenzuramikorere cyafashwe hakurikijwe ibiteganwa n’itegeko, ahanishwa kimwe cyangwa byinshi muri ibi bihano birimo "gutanga ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 15 Frw kuri buri munsi wose atubahirije ibyo asabwa, uhereye igihe yamenyeshejwe icyemezo cyongeye gushimangirwa."

Ashobora kandi “gukora ibisabwa by’inyongera ku byerekeye uruhushya rwe” cyangwa “guhagarikirwa uruhushya mu gihe gishobora kugenwa mu cyemezo cy’ihagarika gitangwa n’Urwego Ngenzuramikorere.”

Iyo kandi ikigo gikomeje kugira ibibazo bya serivisi mu buryo bwisubiramo, gishobora kuva ku gufatirwa ibihano byo gucibwa ihazabu, hakabaho gusuzuma mu buryo bwimbitse ibijyanye n’uruhushya rwo gutanga serivisi z’ikoranabuhanga mu itumanaho ndetse hagasuzumwa niba urwo ruhushya rukomeza kugira agaciro.

Ku wa 31 Nyakanga 2025, RURA yasohoye itangazo rigaragaza ko yafatiye MTN Rwanda ibihano by’ubutegetsi.

Iti "Nyuma y’uko MTN Rwanda yitabye kugira ngo itange ibisobanuro ku bibazo biri kugaragara mu itangwa rya serivisi zayo (guhamagara, ubutumwa bugufi, Mobile money), RURA yihanangirije MTN, inayisaba gukemura ibibazo byose bigaragara mu itangwa rya serivisi ndetse inayifatira ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi (administrative fine), hashingiwe ku Itegeko rigenga Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho."

Amakuru yizewe avuga ko MTN yahanishijwe miliyoni 15 Frw ari na yo hazabu nini iteganyijwe kuri aya makosa kuva ku wa 29 Nyakanga 2025. Ayo mafaranga MTN izakomeza kuyacibwa kugeza igihe yandikiye RURA igaragaza ko ikibazo cyakemutse.

Kuva ku wa Kabiri kugeza ku wa Kane, MTN Rwanda imaze guhanishwa miliyoni 45 Frw, ni ukuvuga miliyoni 15 Frw buri munsi kugeza igihe ikibazo kizakemukira burundu.

Ikibazo MTN Rwanda yagize gishingiye ku mubare munini w’abakoresha umuyoboro wayo, ku buryo byatumye uruta uwo ibasha kwakirira icya rimwe, bituma ihuzanzira ryayo ribura imbaraga zo gutanga serivisi ku mubare wiyongereye cyane.

Abahanga mu by’itumanaho bemeza ko yaba MTN Rwanda na Airtel Rwanda "bagomba kwitegura mbere kwakira abafatabuguzi benshi cyane…niba Airtel ishyizeho guhamagara ku buntu abaturage barahamagara cyane, niba abanyeshuri batashye bari guhamagara cyane, umubare w’abahamagara urazamuka."

Magingo aya abakoresha imirongo ya MTN Rwanda bahamagara nimero za Airtel Rwanda cyangwa aba Airtel bagahamagara aba MTN nk’aho ari umurongo umwe, bivuze ko nta kigo cyishyuza ikindi ikiguzi cy’umukiliya wacyo wahamagaye akoresheje ihuzanzira ry’ikindi kigo.

Iki kiguzi kizwi nka Mobile Termination Rate (MTR) kuva muri Kanama 2023 ni 0 Frw ku bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda.

Ibigo bicuruza internet byahagurukiwe

Mu bigo byahamagajwe kubera kutubahiriza ibijyanye n’itegeko harimo KTRN icuruza internet binyuze mu muyoboro mugari wa ‘fibre optique.’ Yatumijwe kubera ibibazo by’ihuzanzira byabayeho mu turere twa Muhanga, Karongi, Rutsiro na Ngororero, mu mugoroba wo ku wa 30 Nyakanga 2025.

RURA iti “Nyuma y’uko KTRN igaragaje ko serivisi zasubiye ku murongo, yasabwe gukemura ku buryo burambye ibibazo byose bishobora gutuma serivisi idatangwa neza.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ikibazo cyatewe n’insinga zijyana internet mu bice bitandukanye zirimo n’izijya mu ngo cyangwa ibigo, zatemwe n’abaturage i Muhanga na Rutsiro bigira ingaruka no ku tundi turere.

RURA iti “RURA irakangurira Abaturarwanda kwirinda ibikorwa byose bishobora kwangiza imiyoboro y’itumanaho.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages