Yabibasabye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri 2022 mu gikorwa cyo gusoza Itorero ry’Inkomezamihigo icyiciro cya munani ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 1000, ryatangiye ku wa 16 ryabereye mu Karere ka Huye muri Groupe Scolaire Officielle de Butare, GSOB.
Ibikorwa byo kurisoza byabereye mu cyumba cy’inama cya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.
Dr Bizimana yabwiye urubyiruko ko bakwiye kumurikirwa n’indangagaciro nk’uko Abakirisitu bamurikirwa na Bibiliya cyangwa Abayisilamu bakamurikirwa na Korowani.
Yagize ati “Umurava mwari mufite hano, ikinyabupfura mwari mufite, indangagaciro mwigishijwe izo mwari mufite n’izo mwungukiye aha mugende arizo namwe mujya kumurikira abandi aho mugiye.”
Yakomeje agira ati “Reka mpere ku madini kuko abenshi tuyarimo. Ari muri Gatolika cyangwa amadini yemera Kristu bagendera kuri Bibiliya noneho buri munsi umuntu abyutse agasoma interuro iri bumuyobore umunsi we wose; noneho iyo nteruro irakumurikira umunsi wose iteka; Abayisilamu basoma Korowani nabo ni uko. Namwe rero izi ndangagaciro zizabe Korowani yanyu zibe Bibiliya yanyu. Indangagaciro y’ubunyarwanda ntakiyisumba.”
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe u Rwanda ku buryo amateka yayo akomeza kugira ingaruka mbi no ku bavutse nyuma yayo, abasaba kwirinda ingengengabitekerezo yayo kuko ari mbi.
Ati “Abakiyifite [ingengabitekerezo ya jenoside] babuze ubunyarwanda, abo rero ntibakabaheho. Ubunyarwanda niyo ndangagaciro ya mbere ikomeye mukomeze mubuharanire.”
Yabibukije izindi ndangagaciro bakwiye kwimakaza zirimo gukunda igihugu no kukirinda, ubutwari, ubwitange, ishyaka, kwihesha agaciro, ubunyangamugayo n’izindi.
Mwirinde ububwa
Dr Bizimana yabwiye urubyiruko ko buri ndangagaciro ifite kirazira bijyana abasaba guharanira kuba intwari birinda ububwa.
Yagize ati “Ubutwari ubundi buzirana n’ububwa. Iyo bavuze ngo uriya ni imbwa burya ntacyo baba basize. Ni nko gushaka kuvuga ngo uriya ntacyo ari cyo.”
Yasobanuye ko n’ubwo imbwa igira akamaro karimo no kurinda urugo ariko itarwana urugamba ngo irurangize bitewe n’uko iyo umuntu akomeje kuyisatira igera aho igahunga.
Yabasabye kwirinda ubugwari, ubunebwe, ubuhemu, ubugambanyi n’ibindi bibi.
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iryo torero bavuze ko batahanye impamba ikomeye izabafasha gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda rwiza.
Sibamana Emmanuel ati “Twafashijwe kongera kumva uruhare rwacu mu iterambere ry’urubyiruko duhagarariye n’iry’igihugu muri rusange binyuze mu biganiro twahawe n’abatoza batandukanye.”
Yavuze ko batojwe kumenya u Rwanda kurukunda no kurwitangira bityo batashye babyiyemeje.
Iri torero ryahawe insanganyamatsiko igira iti “Ubuzima bwanjye agaciro kanjye; kureba kure amahitamo yanjye”
Ryitabiriwe n’abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko; urubyiruko rw’abakorerabushake n’abandi bayobozi b’urubyiruko kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’umurenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!