Polisi y’igihugu yifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Nyamitanga, Umurenge wa Jari, Akarere ka Gasabo mu muganda wa nyuma w’ukwezi ka Nyakanga. Abapolisi bitabiriye uwo muganda bafatanyije n’abaturage bakoze amaterasi y’indinganire ku buso bwa Hegitari 44. Umuganda wakozwe ufite agaciro ka miliyoni zisaga ebyiri.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’Igihugu, ku wa 27 Nyakanga 2013, Polisi y’Igihugu yifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Nyamitanga, mu murenge wa Jari, Akarere ka Gasabo, mu muganda wo guca amaterasi y’indinganire mu rwego rwo kurwanya isuri muri ako gace. Igikorwa cyakozwe gifite agaciro ka Miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana abiri.
Habimana Robert Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jari yashimiye polisi y’igihugu yaje kwifatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda wo kurwanya isuri, avuga ko kandi kuba polisi ifasha abaturage no mu buzima busanzwe ari bimwe mu bibafasha mu nshingano zayo zo kubunagbunga umutekano. Agira ati “Ibi bituma abapolisi baba inshuti magara z’abaturage. Iki gikorwa gikozwe kizakumira isuri y’amazi yaturukaga ku musozi wa Jari igatwara ubutaka.”
Umukuru wa Polisi Wungirije Stanley Nsabimana yatangaje ko igikorwa cy’umuganda uba mu mpera za buri kwezi, cyubaka igihugu, cyongera ubukungu bwacyo by’umwihariko ako karere ka Gasabo bakoreyemo umuganda.
DIGP Stanley Nsabimana yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose babaonye umuntu batazi kandi bikeka mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’ibikorwa bibi nk’ibyabaye ku wa Gatanu nimugoroba ubwo haterwaga ibisasu i Nyabugogo.
Mu bindi bikorwa Polisi y’igihugu yakoze mu karere ka Gasabo harimo kuba barateye ibiti ku buso bungana na Hegitari 20 i Gasogi mu murenge wa Rusororo. Polisi ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije.
























TANGA IGITEKEREZO