Ubusanzwe komite y’uyu muryango ku Isi hose imara umwaka umwe, aho abatowe bawumara buzuza inshingano baba barahawe ndetse n’ibyo biyemeje kuzageza ku banyamuryango.
Umuyobozi mukuru woterewe kuyobora JCI Rwanda mu 2023 ni Mukamana Clementine wasimbuye Wirira Parfaite nawe wari wasimburanye Origene Igiraneza mu 2022.
Iyi komite yatowe igizwe n’abantu 10 biyemeje kuzakomeza kugera ku ntego uyu muryango ufite yo kwagura intekerezo z’urubyiruko mu buryo bwose.
Umuhango wo kurahira kuri Mukamana Clementine watorewe kuyobora JCI Rwanda wayobowe n’uwo asimbuye kuri uyu mwanya Wirira Parfaite.
Umuyobozi usoje manda ye ku buyobozi bwa JCI Rwanda, Wirira Parfait, yashimiye ubufatanye bwaranze abanyamuryango n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere no guharanira kugera ku ntego ya JCI ku Isi yose.
Yasabye abayobozi bashya kuzakora ibishoboka byose bakagera henshi hashoboka mu gusangiza urubyiruko ubumenyi bakura muri JCI, mu rwego rw’ishoramari no kurwubakira ubushobozi muri gahunda zo kwiteza imbere nk’imwe mu ntego za JCI.
Iyi komite yatowe ifite inshingano zo gukurikirana imyiteguro y’inama u Rwanda rwahawe kwakira ihuza abanyamuryango ba Junior Chamber International baturutse muri Afurika ndetse no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ abandi bayobozi bo ku yindi migabane.
Iyi nama iteganyijwe kuba muri Kamena mu 2024, ikazitabirwa n’abanyamuryango bari hagati ya 800 na 1500, aho bazaba bagaruka ku kugaragaza no kuzamura uruhare rw’urubyiruko mu iterambere rya Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati no guteza imbere ishoramari ryabo.
Mu gihe iyi nama yagenda neza byaba amahirwe akomeye yo kuba JCI Rwanda yahabwa amahirwe yo kwakira inama ngari y’uyu muryango ihuza abanyamuryango bose ba JCI ku Isi yitabirwa n’abarenga ibuhumbi bitandatu iteganijwe mu 2026.
Mukamana yavuze ko mu myaka ine amaze yinjiye muri uyu muryango yahinduriwe intekerezo ku bijyanye no kwiyubaka, imiyoborere, kuzamura imyumvire mu mikoranire n’abandi n’ibindi bitandukanye.
Ati “Nk’urubyiruko dufite imbogamizi zo guhuza ubumenyi ngo tuzamurane, ariko turi kumwe dushobora kugera kuri byinshi. Twizera impinduka kandi zitangirana natwe, tuzakomeza kwagura ubumenyi, guhanga udushya no guharanira impinduka nziza ku muryango Nyarwanda.”
Yavuze ko bazakomeza gufasha urubyiruko mu kwagura ubumenyi mu guhanga udushya tugamije kuzana ibisubizo muri sosiyete.
Yavuze ko uyu muryango ufasha urubyiruko rwiyumvamo imyumvire yo kuzahindura byinshi mu hazaza rushingiye ku ntekerezo nzima.
Muri rusange Umuryango JCI ufasha urubyiruko kwitoza kuba abayobozi b’ahazaza, kwita ku bababaye, gushishikariza abantu kwihangira imirimo no kureba uburyo bakemura ibibazo biba mu muryango w’abantu runaka.
Uyu muryango ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Missouri, uhuriza hamwe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 40, ukaba umaze imyaka isaga 100 ku Isi ariko mu Rwanda watangiye kuhakorera mu 2005.
Amafoto: Habyarimana Raoul


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!