Perezida mushya wa JCI Rwanda, Yvan Gatoto, yarahiriye inshingano zo kuyobora uwo muryango ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2020, ubwo bishimiraga ibyagezweho mu 2019 bakiyemeza kurushaho gukora cyane muri uyu batangiye.
Mbere yo guha ikaze Perezida mushya, Luce Gloria Nishimwe wayoboraga uyu muryango yashimiye Mugabekazi Grace yagiyeho asimbuye uburyo yamufashije kuko ucyuye igihe aba afite inshingano zo kuba hafi umusimbuye.
Ubwo yagarukaga ku byagezweho, yashimiye abanyamuryango n’abafatanyabikorwa ba JCI Rwanda babigizemo uruhare.
Ati “Uyu mwaka waranzwe n’ubwitange. Mu byo nshima ndashima aho twakomanze hose, baratwumvise, ubwitange bwo mu nama nkuru y’igihugu, n’abanyamuryango bacu mu mashami yose uko ari atatu [JCI Rubavu, JCI Kigali Milles Colines, na JCI Kigali Youth].”
Umuryango wa JCI ugendera ku nkingi enye zirimo kwiteza imbere nk’urubyiruko ruwugize, guteza imbere aho baba batuye, guteza imbere ubucuruzi no guteza imbere imibanire mpuzamahanga mu rwego rwo kugaragaza u Rwanda no kugera ku mahirwe ahari yabyazwa umusaruro.
Muri rusange Luce Gloria Nishimwe yavuze ko imishinga myinshi ishingiye kuri izo nkingi bari bafite yagenze neza, mu bikorwa bagize birimo amahugurwa yubakira abanyamuryango ubushobozi, bafatanya kwiga imishinga y’abanyamuryango.
Bitabiriye inama mpuzamahanga zitandukanye ndetse batsura umubano na JCI zo mu bindi bihugu. Hari JCI yo mu Budage bagiranye amasezerano y’ubufatanye ndetse bagera no ku biganiro byerekeza ku kubaka ishuri mu Rwanda rizubakwa mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo muri uyu mwaka.
Hari JCI Molde yo muri Norvège, bari gukorana igikorwa cyo gufasha abarwayi b’igicuri bari munsi y’imyaka 18 kubona ubuvuzi bw’igihe kirekire.
Mu bikorwa bikomeye byanishimiwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) ni uko mu 2019 batanze ubusabe bwo kwakira inama ihuza JCI zose ku Isi iba igizwe n’abantu bagera ku 5000 ndetse bakagaragarizwa icyizere, ku buryo bategereje kugenda bubahiriza ibyo bazasabwa.
Perezida mushya wa JCI Rwanda, Ivan Gatoto, yavuze ko azashingira ku byo uwo asimbuye yagezeho mu 2019 agaharanira ko bitasubira inyuma ahubwo bakabyongera bafatanyije n’abanyamuryango n’abafatanyabikorwa.
Ati “Uyu mwaka ni uw’ibikorwa. Umwaka wa 2019 wabaye uwo gutangira ibintu byinshi bikomeye no gufungura amarembo, none uyu mwaka dukeneye kurangwa n’ibikorwa. Uyu mwaka tugiye kongera.”
Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Niyonkuru Zephanie, yashimye uruhare rwa JCI Rwanda mu guteza imbere ubukungu no guteza imbere imibanire mpuzamahanga bizana abashoramari na ba mukerarugendo.
Yavuze ku kwakira inama y’abantu 5000, yerekana ko nibura umwe muri abo bashyitsi azasiga mu Rwanda amadolari 300 ya Amerika ni ukuvuga miliyoni 1.5 y’amadolari ya Amerika ku mafaranga yinjizwa n’inama u Rwanda rwakira.
Ati “Ikindi tuvuge ko kimwe cya kabiri bazaza na RwandAir buri wese yishyure $ 500, nkoresheje iyi mibare ngo mbereke icyo ibikorwa bya JCI bimariye u Rwanda.”
Perezida wa JCI atorerwa manda y’umwaka umwe, Yvan Gatoto akaba abaye uwa 16. Agiyeho asimbuye Luce Gloria Nishimwe wayoboye mu 2019.
Inkuru bifitanye isano: 2019, umwaka wo gufungura amarembo ku rwego mpuzamahanga kuri JCI Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO