00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhanga: JCI yateye inkunga igikorwa cyo kugaburira abana mu mashuri

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 1 September 2014 saa 12:13
Yasuwe :

Umuryango JCI (Junior Chamber International) ku ikubitiro watanze amafaranga ibihumbi 500 agenewe kugaburira abana babwirirwaga muri gahunda yo kugaburira abana ifunguro rya saa sita mu rwunge rw’amashuri rwa Ruhanga.
Mu ruzinduko Umuyobozi wa JCI Shine Bhaskran arimo mu Rwanda yifatanije n’urubyiruko rugize uwo muryago mu Rwanda mu gikorwa cyo gufasha abana biga ku rwunge rw’amashuri rwa Ruhanga .
Inkunga y’amafaranga ibihumbi 500 ni yo yatanzwe ku ikubitiro akaba ari ayo gufasha abana (…)

Umuryango JCI (Junior Chamber International) ku ikubitiro watanze amafaranga ibihumbi 500 agenewe kugaburira abana babwirirwaga muri gahunda yo kugaburira abana ifunguro rya saa sita mu rwunge rw’amashuri rwa Ruhanga.

Mu ruzinduko Umuyobozi wa JCI Shine Bhaskran arimo mu Rwanda yifatanije n’urubyiruko rugize uwo muryago mu Rwanda mu gikorwa cyo gufasha abana biga ku rwunge rw’amashuri rwa Ruhanga .

Inkunga y’amafaranga ibihumbi 500 ni yo yatanzwe ku ikubitiro akaba ari ayo gufasha abana 84 babwirirwaga ngo nabo bazabashe kurya ndetse muri rusange abanyeshuri bose banahawe imipira ibiri, umwe w’amaboko (basketball) n’uw’amaguru (football) ngo bajye bakora siporo.

Rubaduka Eugene, Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo yatangaje ko mu bana 296 biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 abafataga amafunguro ari 188 naho abandi 84 bakabwirirwa.

Bamwe mu bana bahawe inkunga yo kwishyurirwa amafunguro

Yagize ati “Dufite ingorane z’uko abaturage bamwe ari abakene bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, abandi ni abasigajwe inyuma n’amateka batishoboye ndetse hari n’abadafite amasambu ku buryo amafaranga ibihumbi 5 ku kwezi atayabona ngo umwana we agaburirwe”.

Mutabazi Fidele ni umwana wiga mu mwaka wa mbere, avuga ko kuba agiye kujya agaburirwa nk’abandi hari icyo bizongera ku myigire ye; ati” ndumva ngiye kwiga neza kurushaho nkagira amanota meza mbikesha aba baterankunga kuko inzara yajyaga inyica sinite ku masomo cyane”.

Naho Uwimpuwe Aliane wiga mu mwaka wa kabiri ati “Nishimiye abaterankunga, tuzajya dusangira n’abandi bana”.

Kaligirwa Godelive ni umubyeyi ufite abana babiri ku kigo cy’urwunge rw’amashuri cya Ruhanga yabwiye IGIHE ko nta bushobozi yari afite bwo kubona amafaranga yabatangira ngo babashe kurya kandi ko azi ingaruka zabyo.

Ababyeyi bishimiye iyi nkunga yahawe abana babo

“N’ubwo ntayo nabona ngo nyatange ariko abandi baryaga bo barimo gukina cyangwa bigunze ahantu, banataha ukabona nta ntege ndetse nta no kwishima bari bakigira ariko ndashimira abaterankunga cyane kuko batugiriye neza”.

Cyusa Patrick, Umunyamabanga Mukuru wa JCI mu Rwanda yatangaje ko gahunda yabo izakomeza no mu bindi bihembwe kugeza umwaka urangiye.

Ati “Ni twebwe ubwacu twitanze amafaranga twayishatsemo tuzakomeza kubafasha babashe kubona amafunguro nabo”.

Akomeza avuga ko n’ubwo igikorwa cyabo cyatangiriye ku kigo cya Ruhanga ngo ariko bateganya kwagura ibikorwa byabo bagafasha n’abandi bagihura n’ibibazo byo kubura amafunguro ku ishuri kubera ubukene.

JCI ni umuryango w’urubyiruko rukorera ubushake rwishyize hamwe, ukaba ukorera hafi mu bihugu 120 ku isi yose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages