00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere u Rwanda rwagize Ambasaderi muri Congo Brazzaville

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 4 February 2016 saa 10:50
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatatu, Jean Baptiste Habyalimana , Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Congo Brazaville yashyikirije Perezida Denis Sassou N’Guesso impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni ubwa mbere u Rwanda rugize Ambasaderi uruhagarariye muri Congo Brazaville.

Ambasaderi Habyalimana yagiye gutanga impapuro aherekejwe n’abajyanama be babiri aribo Wilson Rwigamba na Casimir Nteziryimana.

Amushyikiriza impapuro, Ambasaderi Habyalimana yanashyikirije Perezida N’Guesso intashyo za Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Nyuma yo kwakirwa, Amb. Habyalimana na Perezida N’Guesso baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi warushaho gutera imbere.

Perezida N’Guesso kandi yashimiye Amb. Habyalimana kuba ari we ubaye Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri icyo gihugu, anavuga ko yizeye ko bizaba ipfundo ryo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Amb. Habyalimana na we yashimiye Perezida N’Guesso ndetse anamwizeza ko igihe cyose azaba ari Ambasaderi muri icyo gihugu azaharanira guteza imbere ubucuruzi, ikoranabuhanga, ishoramari, ubuhinzi n’ubworozi, umutekano, politiki n’ibindi.

Ambasaderi Dr. Habyarimana Jean Baptiste ashyikiriza Perezida Nguesso impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Congo Brazaville

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages