00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwinkindi ntakozwa ibyo guhindurirwa abunganizi

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 21 January 2015 saa 11:57
Yasuwe :

Jean Uwinkindi ushinjwa ibyaha bya Jenoside ntakozwa ibyo guhindurirwa abunganizi byafashwe nk’icyemezo cy’Urukiko nyuma y’aho abo yahoranye Me Gatera Gashabana na Me Jean Baptiste Niyibizi basohotse mu cyumba cy’iburanisha bigafatwa nk’aho bivanye mu rubanza.
Kuri uyu wa 21 Mutarama 2015, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibe rwasubukuye iburanisha ry’Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Jean Uwinkindi, inyaha bya (…)

Jean Uwinkindi ushinjwa ibyaha bya Jenoside ntakozwa ibyo guhindurirwa abunganizi byafashwe nk’icyemezo cy’Urukiko nyuma y’aho abo yahoranye Me Gatera Gashabana na Me Jean Baptiste Niyibizi basohotse mu cyumba cy’iburanisha bigafatwa nk’aho bivanye mu rubanza.

Kuri uyu wa 21 Mutarama 2015, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibe rwasubukuye iburanisha ry’Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Jean Uwinkindi, inyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Ubwo iburanisha ryasubukurwaga, Uwinkindi yari mu byicaro bye wenyine, kuko Me Gatera Gashabana na Me Jean Baptiste Niyibizi batari bitabye, Urukiko rukavuga ko nta mpamvu bigeze batanga zatumye batitaba.

Asabwe kugira icyo abivugaho, Uwinkindi yabwiye Inteko iburanisha ko ataburana adafite abamwunganira, yongeraho ko abafite ariko bakaba hari ibyo bakiburana (bagikurikirana) bitarakemuka.

Ubushinjacyaha na bwo bwahawe umwanya wo kugira icyo bubivugaho, buvuga ko abunganizi ba Uwinkindi (Me Gashabana na Me Niyibizi) bikuye mu rubanza hakurikijwe ko ubushize bavuye mu iburanisha ritarangiye, ndetse ngo n’uyu munsi bakaba batagaragaye mu Rukiko.

Buboneraho gusa Urukiko kubimenyesha Minisiteri y’Ubutabera n’Urugaga rw’Abavoka, kugira ngo Uwinkindi ashakirwe abunganizi bashya, urubanza rukomeze.

Uwinkindi yahise yibutsa Urukiko ko Ubushinjacyaha atari bwo bumushakira abunganizi, yongeraho ko afite abasanganywe uretse ko bari mu rubanza rw’amafaranga, kandi ngo rudatandukanye n’urubanza rwe.

Mu mvugo iremereye, yagize ati “Si ubushinjacyaha bunshakira abunganizi, sinshobora kunganirwa n’abaporokireri (procureurs) kandi ari bo mburana na bo.”

Urukiko rwahise rujya kwiherera, rugaruka rwanzura ko Uwinkindi ashakirwa abandi bunganizi bashya, ngo kuko aba mbere bikuye mu rubanza, hashingiwe ku kuba batarategereje ko iburanisha riheruka ryo kuwa 15 Mutarama 2015 rirangira, ndetse n’uyu munsi bakaba batabonetse.

Rwahise rutegeka ko ko ababishinzwe babikora vuba urubanza rukazakomeza tariki 5 Gashyantare 2015 Uwinkindi yaramaze kubonerwa abunganizi bashya.

Uwinkindi yahise ateza ubwega, asaba Urukiko kwandika ko afite abamwunganira, abimenysha Inteko iburanisha n’abandi bose bamwumva, ati “Ndagira ngo menyeshe inteko iburanisha n’abantu bose banyumva ko mfite abunganizi, byandikwe bityo.”

Abunganizi be ntibahembwe, binyurane n’ibitanazwa na MINIJUST

Nyuma yo guteza ubwega, Uwinkindi yongeye gutangariza Urukiko ko abunganizi be batigeze bahabwa ifaranga na rimwe kuva muri Gashyantare 2014, anahakana ko miliyoni zisaga 80 Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko bahawe, zikwiye kubazwa abakozi b’iyo Minisiteri.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Minisitiri w’Ubutabera Johnstone Busingye yari yatangaje ko abunganira Uwinkindi bamaze guhembwa amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 82,5, amwe bakaba baramaze kuyahabwa, andi na yo akaba yarakorewe impapuro zishyuza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages